Umukinnyi w’icyamamare, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwakira amakuru ahamya igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka mu muryango wabo.




Urukundo rwa Cristiano Ronaldo na Georgina rwabaye kimomo mu kwezi kw’ugushyingo 2016, ubwo bafotorwaga barimo gutembera mu mujyi wa Paris barebana icyoroshye, hadaciye kabiri hahise hamenyekana amakuru ahamya ko uyu mwari atwite inda ya Ronaldo.

Cristiano na Georgina baritegura kwibaruka umwana w'umukobwa
Cristiano na Georgina baritegura kwibaruka umwana w’umukobwa




Nyuma yo kumenya aya makuru, abakurikirana bya hafi ubuzima bw’uyu mwari bemeje ko agiye kwibaruka umwana w’umukobwa ushobora kuzavamo umubyinnyi w’akataraboneka.

Uyu mwana w’umukobwa ugiye kuza mu muryango wa Cristiano, akurikira imfura ye yitwa Cristiano Ronaldo Jr. hamwe n’impanga ebyiri uyu mugabo aherutse kwibaruka

Cristiano na Georgina baritegura kwibaruka umwana w'umukobwa
Cristiano namara kubyarana na Georgina azaba yujuje umubare w’abana bane

INDI NKURU WASOMA

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo aratwite-AMAFOTO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU