Gusinzira n’ibintu by’ingenzi dukora cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuryama neza bifasha umuntu gukomeza kurushaho kugira ubuzima buzira umuze, kuryama nabi byo bituma umuntu asaza imbura gihe ndetse n’imikorere y’umubiri ikagabanyuka.

Gusinzira wambaye ubusa buri buri ni byiza ku buzima bwacu bwa buri munsi
Gusinzira wambaye ubusa buri buri ni byiza ku buzima bwacu bwa buri munsi




Niba ushaka gusinzira neza, ukumva amavunane yose agushizemo, ni ngombwa ko wubahiriza amategeko agenwa n’abaganga.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga LifeHack, bagaragaje ko kuryama wambaye ubusa ari byiza cyane k’ubuzima bwacu bwa buri munsi, akaba ari nayo mpamvu babikangurira buri muntu wese.

Muri iyi nkuru, urabasha kwirebera ibyiza byo gusinzira wambaye ubusa:

1.Byoroshya ubuzima

Kujya kuryama wambaye ubusa byoroshya imikorere yawe ya buri munsi bikanakurinda gusesagura, urugero niba wafagata amafaranga ukajya kuyagura imyambaro yo kurarana(Pajamas) bizagufasha kuyakoresha indi mirimo ifitiye akamaro ubuzima bwawe.

2.Kuryama wambaye ubusa bituma imitsi irambuka

Hari igihe usanga abantu baryamana imyenda ibafata cyane ku mubiri wabo bikaba byabuza amaraso gutembera neza mu mubiri, iyo uryamye wambaye ubusa bifasha imitsi y’umubiri wawe kurambuka neza.




3.Bituma umuntu asinzira neza cyane

Hari igihe usanga umuntu yabuze ibitotsi hagati mu ijoro, ku muntu uzi akamaro ko kuryama yambaye ubusa ntashobora guhura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi kubera ko umubiri we wose aba yawushyize igorora.

4.Birinda uruhu

Kuryama wambaye ubusa bigufasha kwirinda indwara z’uruhu cyane cyane ku bantu babyibushye, Hari igihe usanga umubiri udamuheka neza bikaba byakurura indwara runaka, gusa iyo uryama wambaye ubusa, bifasha umubiri guhumeka neza, k’uburyo utapfa guhura n’ikibazo cy’indwara z’uruhu.

5.Kuryama wambaye ubusa byongera imbaraga z’igitsina

Kuryama wambaye ubusa bifasha ibice by’imyanya ndanga gitsina kurushaho kumererwa neza, ku bagabo bifasha intanga ngabo gukura neza, ndetse n’uburebure bw’igitsina bukiyongera, ku bagore nabo bibafasha kwirinda indwara zaturuka mu bushyuhe burengeje urugero.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU