Ntabwo bikomeye cyane kubasha kwigarurira na none umutima w’umukunzi wawe mwahoze mukundanada mu gihe mwapfuye ikintu runaka, igikomeye kurusha ibindi ahubwo ni ukubasha kumubungabunga ntimushwane.



Ariko niba habaye ikosa rito akagucikaho gato wabigenza ute kugirango atongera kugucika? Wabigenza ute ushaka gusubirana n’umukunzi wawe?

1.irinde cyane bikomeye kongera gusubirama amakosa wari wakoze mbere mugashwana ku buryo nawe bizatuma yongera kukwifuza bushya.

2.niba wahagaritse amakosa yaawe irinde ko mwongera guhura cyane kandi ugabanye cyane gupanga nawe byinshi mu gihe atari ngombwa cyane

3.ihindure umuntu mushya utandukanye n’umwe wa mbere wakosaga, umuntu mushya utanga ibyishimo kurenza mbere kandi wifitiye ikizere.

4.mu gihe hari hashize igihe kinini mutabonana,garukamo noneho neza mwongere mupange neza,nubikora neza  azakubonamo wa muntu wizewe utandukanye na wa wundi ukora amakosa.

5.twara ibintu gake wongere wubake ikizere bushya n’umukunzi wawe mwari mwarashyanye,kugeza ubwo azongera agashaka ko musubirana ndetse akanabikwisabira we ubwe.

Kwemera buri kimwe cyose azajya akubwira sicyo cyizatuma yongera kukwiyumvamo iyubakemo umuntu mushya utanga ikizere kandi uhore wikorera isuzuma ku buryo nawe azabonako wahindutse akongera kwifuza ko musubirana mukongera kuryoherwa n’ubuzima.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU