Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert benshi bamenye ku izina rya Meddy yagaragaye yishimanye by’ikirenga n’umubyeyi we barimo kubyinana indirimbo ye yitwa Slowly (imbyino idasanzwe ya Meddy).

Meddy amaze hafi ibyumweru bitatu mu gihugu cy’u Rwanda aho yaje gutaramira abanyarwanda mu bitaramo binyuranye birimo nibyo agiye gukora mu minsi iri imbere azenguruka igihugu.

Irebere imbyino idasanzwe ya Meddy n’umubyeyi we
Meddy azakora ibitaramo binyuranye bizazenguruka igihugu




Uyu musore umaze kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu bihangano bye bikoranye ubuhanga, yashyize hanze amashusho imbyino idasanzwe ya Meddy arimo kubyinana n’umubyeyi we indirimbo ye yitwa Slowly.

Meddy yagaragaye ibyinana n'umubyeyi we
Meddy yagaragaye ibyinana n’umubyeyi we




Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Uko byari byifashe mu ijoro ryashize, mbyinana na Mama #Queen” – imbyino idasanzwe ya Meddy n’umubyeyi we.

Abakunzi be benshi bashimishijwe n’aya mashusho maze bagenda bandika ibitekerezo byabo bishimye cyane, bagaragaza uburyo bakunze imbyino ziganjemo.

Kanda hano wirebere Meddy arimo kubyinana na Nyina umubyara





INDI NKURU WASOMA

Meddy ari mu mazi abira aho ashobora kujyanwa mu nkiko

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU