Kenshi na kenshi hari igihe abantu bibwira ko gufata ibintu runaka bishobora kubafasha mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina ariko mu byukuri babyibeshyeho, kuko hari ibintu byinshi batazi ko byabangamira icyo gikorwa mu igihe bikozwe mbere gato yo kugikora, muri ibyo hakaba habamo nk’ibi bikurikira:

Irinde gukora ibi bintu mu gihe witegura gukora imibonano



1. Kurya ibiryo byinshi

Iyo uriye ibiryo byinshi mbere gato yo gukora imibonano mpuzabitsina, bituma ugira ibitotsi byinshi ndetse n’ubunebwe. Aho kurya ibiryo byinshi wagerageza imbuto ndetse n’ibinyamavuta n’ubunyobwa ukanywa n’amazi menshi kugirango ugire imbaraga nyinshi.

2. Kunywa ibinyobwa bitera imbaraga

Hari abatekereza ko kunywa ibinyobwa bitera imbaraga mbere yo gukora imibonano ari igisubizo cyo kwitwara neza mu buriri. Ugomba kwibuka ko bene ibi binyobwa birimo isukari nyinshi. Iyo ubinyweye rero bituma umubiri ugabanura kumva ubushake ndetse n’umurego ukagabanuka bigatuma ukora imibonano uko utabyifuzaga.

3. Kugira imihangayiko myinshi

Guhangayika cyane bishobora gutuma igikorwa cy’imibonano kigenda nabi. Ibi bishobora gutuma ubikora nabi cyangwa se ukagira ikibazo cy’umurego cyangwa ubushashake bwo gukora iki gikorwa. Niba rero ufite ikibazo cy’umuhangayiko ukabije, gerageza gukoresha massage y’ibirenge, umugongo cyangwa ugerageze kumara akanya uri wenyine nta kintu utekere na kimwe kugirango wishyire mu mutuzo.



4. Kwihutana ibintu

Ibi bikunze kubaho cyane iyo ugiye gukora imibonano bwa mbere n’umukunzi wawe mushya cyangwa se iyo ari ubwa mbere ugiye kuyikora. Geragezaugenze ibintu buhoro buhoro kugirango uwo mugiye gukorana icyo gikorwa akinjiremo andi akiyumvemo neza, kandi ugerageze kureba icyatuma mwembi munezerwa.

5. Kwikinisha mbere yo gukora imibonano

Hari bamwe bakeka ko kwikinisha mbere yo gukora imibanano mpuzabitsina bitumuma bitegura neza iki gikorwa nyamara ibi ni ukwibeshya cyane. Kwikinisha mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma utabasha kongera kugira umurego n’ubushake bwo kuyikora

6. Guhora ukora imibonano mu buryo bumwe

Niba ukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bumwe, bishobora kugabanya ubushake ugirira iki gikorwa. Aho guhora ukora ibintu bimwe, gerageza kugira utuntu dushya ukora, gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatandukanye n’ibindi.



7. Kunywa itabi ryinshi

Kunywa itabi ryinshi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina kuko rigabanya amaraso yinjira mu gitsina ibi bikaba byatuma umurego wacyo uba mucye mu gihe witegura cyangwa uri mu gikorwa nyirizina. Ibi kandi binabaho igihe cyose iyo unywa inzoga ukarenza urugero.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU