Umuhanzi w’icyamamare ku isi, John Roger Stephens uzwi nka John Legend n’umugore we bari mu byishimo bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ine bamaze babana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

'I love this woman deeply': John later took to Instagram to declare his love for his wife, as he said: 'Anniversa-date. Married 4 years today. Met 11 years ago yesterday'



John Legend ni umuhanzi umaze kwamamara cyane ku isi ya rurema bitewe n’ibihangano bye bimaze kwigarurira imitima ya benshi, azwi cyane mu ndirimbo nka All Of Me, Love Me Now, Beauty and The Beast n’izindi nyinshi.

Uyu mugabo w’imyaka 39 ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’imyaka igera kuri ine amaranye n’umufasha we Christine Diane Teigen ndetse bakaba baramaze no kubyarana umwana witwa Luna Simone Stephens.

John Legend n’umugore we bizihije isabukuru y’imyaka ine bamaranye

Aba bombi bari mu byamamare bikunzwe cyane muri Amerika, ndetse hari amakuru yagiye acicikana hirya no hino avuga ko bashobora kuba baratandukanye gusa bakayamaganira kure, bakarushaho gushimangira ko bagikundana cyane.



Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, John Legend yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugore we bagiye kwishimana maze yandikaho amagambo agira ati “Nkunda uyu mugore cyane.”

Glam: Chrissy looked sensational, stepping out with her beau in a stylish velvet and satin mini dress, that boasted a sultry thigh-skimming hemline - leaving her honed pins firmly on view



Mubyo bishimira harimo kuba mu myaka ine bamaranye barabashije kubana mu mahoro ndetse bakanabasha kwibaruka umwana wabo w’imfura witwa Luna.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU