Ku munsi w’ejo tariki ya 26 nzeri 2017 nibwo umukinnyi Kalisa Rachid yasinyiye ikipe ya Kiyovu sport nyuma yo kuva mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia yitwa MFK TOPVAR TOPOLCANY ,avuye muri Police mu mwaka wa 2016.

Image result for Kalisa Rachid



Rachid Habimana Umunyamabanga wa Kiyovu, yemeje aya makuru agira ati ”Ni byo Kalisa yasinye umwaka umwe aje yiyongera ku bandi bakinnyi bazadukinira muri shampiyona, twaramushimye ndetse n’umutoza aramushima ni yo mpamvu twamuguze”

Habimana yakomeje avuga ko intego za Kiyovu uyu mwaka ari izo kwitwara neza ku buryo isura mbi yagaragaje umwaka ushize izasibangana cyane ko yemeza ko yaba umutoza n’abakinnyi bafite ubunararibonye.

Related image

Ati ”Dutorwa ikintu cya mbere twiyemeje ni ukugarura isura nziza Kiyovu yahoranye dore ko umwaka ititwaye neza turashaka kugarura abakunzi bacu ku bibuga ariko byose bizaterwa n’intsinzi niyo mpamvu twiyubatse kandi tukinakomeje kwiyubaka kandi dufite abakinnyi n’umutoza beza”

JPEG - 2.9 Mb



Kalisa Rachid nyuma yo gusesa amasezerano na MFK TOPVAR Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia we na Fitina Ombolenga, berekeje mu gihugu cya Espagne kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu cyiciro cya 3 yitwa UCAM Murcia biza kwanga agaruka mu Rwanda.
Image result for Kalisa Rachid
Kalisa Rachid urikunnywa amazi na mugenzi Iranzi bajyanye



Uyu mukinnyi Kalisa yujuje umubare w’abakinnyi 29 Kiyovu ifite, akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi bazwi cyane baguzwe nka Mugheni Fabrice wakinaga muri Rayon, Habyarimana Innocent wavuye muri APR, Ndori Jean Claude wavuye muri As Kigali na Mbogo Ally wavuye muri Espoir.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU