Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16, Nzeri, 2017 mu Karere ka Kirehe ahitwa Nyakarambi, harabera umukino wa nyuma wa kabiri wa ‘playoff’, uhuza ikipe y’ akarere ka Gisagara niy’ akarere ka Kirehe bahatanira igikombe cya shampiyona cya 2017.




DORE IBINTU BITANU WAMENYA MBERE YUKO UYU MUKINO UBA KURI UYU WA GATANDATU.

  1. Libero wa Kirehe wari wavunitse, aragaragara muri uyu mukino

Ntakaberaho Theoneste: Uyu mukinnyi yari yavunikiye mu mukino wa mbere wa ‘playoff’ wahuje aya amakipe yombi kuwa Gatandatu ushize aho Gisagara yatsinze uyu mukino ku maseti 3-1.

Uyu akaba aherutse no guhembwa nk’ umukinnyi witwaye neza ku mwanya akinaho, mu irushanwa rya KAVC ryabereye muri Uganda mu kwezi gushize.

  1. GISAGARA IRAKINA IDAFITE UMUTOZA MUKURU ERIC GAKWAYA

Ikipe ya Gisagara, irahatana na Kirehe mu mukino wa kabiri nta mutoza mukuru bafite kuko ari kumwe n’ ikipe y’ igihugu ya Sitting Volleyball y’ abagabo, iri mu mikino y’ igikombe cya Africa iri kubera mu Rwanda. Ibi biravuga ko iyi kipe iyoborwa n’ umutoza wungirije Elaam Byiringiro.

  1. ABAFANA BA KIREHE BITEGUYE KU BURYO BUDASANZWE UYU MUKINO

Amakuru ava Kirehe, aravuga ko hari gukorwa ubukangurambaga bwimbitse, kugirango ikibuga cya Nyakarambi kizabe cyuzuye abafana benshi, bityo babashe gutsinda uyu mukino uzatuma bakina umukino wa gatatu wanabakiranura, ukerekana uwegukanye igikombe cya shampiyona.



  1. UMUKINO WA GATATU WAKINWA KURI IKI CYUMWERU

Ikipe ya Kirehe iramutse itsinze Gisagara kuri uyu wa Gatandatu, byaba bivuga ko amakipe yombi anganyije umukino umwe kuri umwe (1-1), aho byaba ngombwa ko hitabazwa umukino wa gatatu. Uyu mukino ukazahita ukinwa kuri iki Cyumweru tariki ya 17, Nzeri, 2017, ukabera mu nzu y’ imikino y’ akarere ka Gisagara.

  1. BURI KIPE IFITE IBYO YIHARIYE

99% by’ abakinnyi ba Kirehe VC ni abo muri aka karere: duhereye ku ikipe ya Kirehe yakira uyu mukino, niyo kipe yonyine muri shampiyona y’u Rwanda yafashe gahunda yo gukinisha abakinnyi bakomoka mu karere kayo. Uretse Libero wabo Ntakaberaho Theoneste, abandi bakinnyi bose bakomoka kandi baba muri aka karere.

 Gisagara VC niyo kipe ifite abakinnyi bafite ubunararibonye kurusha andi muri shampiyona y’u Rwanda: Bayobowe na Kapiteni wabo Ndamukunda Flavien, Kavalo Patrick ndetse na Libero wabo Karera Dada basanzwe bakinira n’ ikipe y’ igihugu, ni bamwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye kandi bitezwe gukora itandukaniro muri uyu mukino.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU