Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless washakanye na Ishimwe Clement, bakaba bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa yahakanye ibyagiye bivuga ko yaba yaranze gushyira hanze isura y’umwana we agamije kugirango azavugane n’abashoramari bamukoreshe mu kwamamaza ibicuruzwa byabo.

Umwana wa Knowless na Clement


“Ishimwe Or Butera”, umwana wa Butera Knowless na Ishimwe Clement, kuri ubu amezi amaze kugera ku icumi uyu mwana w’umukobwa ataragaragara mu ruhame, kugeza magingo aya abamaze kumubona ni mbarwa kenshi usanga ari inshuti z’uyu muryango.

Mu kiganiro Butera Knowless yagiranye na Magic FM, yavuze ko we n’umugabo we bafashe uyu mwanzuro ku bwo kubaha ubuzima bwite bw’umwana wabo, gusa ngo naba mukuru bazamuha uburenganzira bwo kwigaragaza uko ashaka mu buryo bwiza kandi nawe ashaka.

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement


Knowless yagize atiL “Ntabwo nzi icyo umukobwa wanjye azaba. Ashobora kuba yifuza kuzabaho mu buzima bwe bwite ku buryo gushyira amafoto ye hanze byaba bisobanuye ko nsuzuguye umwanzuro we. Nakenera kumenyekana nk’ababyeyi be nizeye neza ko azabona abamukurikira benshi uko azaba abyifuza.”

Abajijwe ibyagiye bizengurutswa ku mbuga nkoranyambaga y’uko yaba ashaka kwerekana isura y’umwana we binyuze mu bashoramari cyangwa se abandi bantu baba bashaka kwamamaza ibikorwa byabo binyuze mu kwambika, guha amavuta yo kwisiga n’ibindi bikoresho nyenerwa mu buzima.

Knowless yasubije agira ati: “Wenda abatekereza ko naba ntegereje ko hazagira kompanyi iza kunsaba ko umwana wanjye yayamamariza, nkaba ari bwo nerekana isura ye siko biri. Ahubwo nk’uko nabivuze ashobora ashaka kubaho mu buzima bwe butandukanye n’ibyo njye uyu munsi nkora rero sinifuza ko yazakura akababazwa n’uko twamushyize mu itangazamakuru kandi wenda atabishaka.”


Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement

Muri iki kiganiro n’umunyamakuru wa Radio Magic FM kandi yaboneyeho guhishura ko uyu mwana we ari we byishimo byikirenga yagize kuva yabaho, akomeza avuga ko aterwa ishema no kwitwa umubyeyi, binashimangirwa no kujya ku rubyiniro yitwa umubyeyi.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU