Butera Knowless na Gasore Serge uhagarariye Gasore Foundation bafatanyije na sosiyete icuruza telefone zigendanwa ya Itel bakomeje kugenda bashimwa na buri wese bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa bagenda bagaragaza.

Gasore Serge yashishikarije abana gukunda siporo



Knowless Butera umwe mu bahanzi bakomeje kugenda bigaragaza mu ruhando mpuzamahanga ndetse uyu muhanzikazi akaba anagenda agaragaza cyane ko afite umutima wo gufasha ibi bikaba bigenda bimwongerera umubare w’abakunzi b’ibihangano bye kuko benshi bagenda bashimishwa n’umutima ufasha uyu muhanzikazi yigirira.

Umuyobozi wishuri yishimiye iki gikorwa anatangaza ko bibashimishije kurwego rwo hejuru

Knowless kandi akaba muri ibi bikorwa byo gufasha ndetse no gukangurira abana gukunda siporo akaba abifatanyamo na Gasore Serge ufite ikigo cyitwa Gasore Foundation kibarizwa i Nyamata mu karere ka Bugersera umurenge wa Ntarama aho agenda ashishikariza urubyiruko gukunda siporo.

Knowless Butera yitegura gukorana siporo nabana

Gasore Serge na Knowless Butera n’umufatanyabikorwa wabo Itel nkuko bari muri gahunda bise Itel Run With Kids aho bagenda bazenguruka mubigo byamashuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu aho bagenda bakorana siporo nabana ndetse bakanabagenera impano zitandukanye.

Nyuma yaho bamaze kugenda basura ahantu hatandukanye harimo Nyamagabe aho basuye ikigo cyitwa  Groupe Scolaire Murico aho bakoranye siporo nabana ndetse bakanabagenera impano zinkweto zigera ku gihumbi nyuma yaho bakaba barerekeje mu karere ka Nyanza kukigo cyamashuri cyitwa Groupe Scolaire Kavumu Musulman nyuma yo kuva I Nyanza kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 29 Nzeli 2017 bari berekeje mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyeru, Akagali ka Cyeru, Umudugudu wa Gatare , uyu muhanzi akaba yifatanyije n’aba bana aho yakoranye nabo siporo abakangurira gukunda ishuri na siporo ndetse no kudahisha impano ibarimo muri aka karere hakaba hatanzwemo impano zinkweto ndetse nibindi byinshi bitandukanye.

Knowless Butera ari gukorana siporo nabana



Iki gikorwa gikomeje kugenda kizenguruka kubigo byamashuri bitandukanye bikaba bigenda bishimwa n’abatari bake dore ko benshi batangaje ko nkiyo umwana muto abonye nka Knowless bari gukorana siporo ndetse nabandi bantu bakomeye batandukanye umwana bimwongerera imbaraga zo gukunda siporo,sibyo gusa kandi no kuba bagenera abana inkweto nacyo akaba ari igikorwa cyiza cyane kuko aha mubyaro usanga abana benshi bajya kumashuri bambaye ibirenge iki gikorwa rero cyo kubaha inkweto kikaba kizabafasha murwego rwisuku ndetse no kurinda abana gusitara bagacika ibisebe.

Abana bari bishimiye ibihembo bitandukanye bagiye bahabwa
Knowless Butera ari gufata ifoto ari kumwe nabana
Knowless yerekanye impuhwe za kibyeyi ubundi asangira nabana



Abana bishimiye inkweto bahawe
Abanyeshuri ndetse nabayobozi batandukanye bafashe ifoto y’urwibutso



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU