Umukino w’umnsi mu mikino y’ Igikombe cya Agaciro Shampionship 2017 wahuzaga ikipe ya APR FC na RAYON SPORT FC waberaga kuri stade Amahoro i Remera guhera i saa cyenda n’igice(15h30) urangiye ikipe ya Rayon sport yegukanye intsinzi.

Rayon Sports yitomboreye igikombe cy’Agaciro itsinze APR


Umukino watangiye Rayon Sports igaragaza kwinjira neza mu mukino kurusha APR, abakinnyi bayo basatira cyane,ibi bikaba byagaragajwe n’igitego cyahise kijyamo nyuma y’iminota 5 gusa umukino utangiye, ariko ku bw’umusifuzi nticyashoboye kubarwa kuko yerekanye ko Caleb wari ugitsinze yari yaraririye.

Umukino wakomeje Rayon Sports yotsa igitutu ikipe ya APR FC ku buryo bugaragara ariko ku bw’amahirwe macye ntiyashobora kugira icyo ibyaza amahirwe yose yabonaga. N’ubwo ariko Rayon Sports wabonaga irusha APR, umupira wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga ku mpande zombi ku buryo imipira yatewe yerekeza mu izamu yari mbarwa, abazamu b’amakipe yombi Bakame na Emery bakaba barangije iki gice cya mbere bafashe imipira mbarwa, iki gice cy’umukino kandi kikaba cyarangiye habonetsemo amakarita abiri y’umuhondo kuri buri ruhande.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyatangiye amakipe yombi asatirana ku buryo bukomeye, Rayon Sports yabonye amahirwe bwa mbere yo gutsinda igitego aho Caleb yasigaranye n’umuzamu bonyine ariko ayo mahirwe ayapfusha ubusa. Umukino wakomeje hagaragara guhangana cyane byaje kuvamo ikarita y’umutuku yahawe Muhajiri wa APR ku munota wa 22 w’iki gice.


Mu rwego rwo kongera ingufu kuri ba rutahizamu, Umutoza Karekezi Olivier yagerageje kwerekana imbaraga ze maze ahindura abakinnyi be babiri, Caleb wahushije uburyo bwinshi bwo kubona igitego asimburwa na Shassir naho Nova Bayama asimburwa na Muhire Kevin.

N’ubwo ikipe ya APR yari isigaranye abakinnyi 9 mu kibuga, Rayon Sports ntiyabashije kwifashisha aya mahirwe ngo iyabyaze umusaruro, ahubwo APR yanyuzagamo ikotsa igitutu izamu rya Bakame.

Umukino waje guhindura isura ku munota wa 81 ku ikosa ryakorewe Shassir wa Rayon Sports rikozwe na Hervé, nuko  Rutanga Eric ahita atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports, akaba ari nacyo gitego cya mbere atsinze ikipe yahoze akinira, ku mukino wa mbere yari ahuye nayo.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi nyuma yo gushyikirizwa igikombe
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi nyuma yo gushyikirizwa igikombe



Umukino wakomeje gutyo ari nako warangiye nta gihindutse ku gitego 1-0, ibi bikaba byari bisobanuye ko amakipe 3 yose ariyo APR FC, Rayon Sports na AS Kigali byanganyaga amanota, hakaba hitabajwe tombola kugirango haboneke ikipe itwara igikobe, aribwo amahirwe yasekeraga ikipe ya Rayon Sports maze ihita yegukana Igikombe cy’Agaciro, APR FC itombola umwanya wa kabiri naho AS Kigali ifata umwanya wa gatatu.

Mu bindi bihembo byatanzwe, abakinnyi babiri ba Rayon Sports batahanye ibihembo, Bakame nk’umuzamu witwaye neza, naho Yannick Mukunzi bombi umukinnyi w’irushanwa.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU