Umuririmbyi, Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Kay Martin wamamaye nka MC Tino muri muzika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa Mulla yizeye ko azamugeza kuri byinshi.



Kay Martin wamamaye ku izina rya MC Tino
Kay Martin wamamaye ku izina rya MC Tino

Tino azwi cyane mu ndirimbo nka Umurima, n’izindi nyinshi yagiye akorana n’itsinda rya TBB yahozemo.

Kuri ubu uyu musore yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa Mulla, ndetse anayamurikira abakunzi be mu kabyiniriro ka Fuchsia.

MC Tino yamurikiye abakunzi be amashusho y'indirimbo Mulla
MC Tino yamurikiye abakunzi be amashusho y’indirimbo Mulla




Mu kiganiro na Touchrwanda, Tino yavuze ko Mulla ari indirimbo yitezemo umusaruro uhambaye bitewe n’ubuhanga yayikoranye, si ibyo gusa kandi kuko ngo izaryohera abanyabirori kuko ikoze mu buryo bubyinitse.

Kanda hano Urebe amashusho y’indirimbo Mulla ya Mc Tino

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU