Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert(Meddy) umaze iminsi agarutse mu gihugu cy’u Rwanda agiye gukora ibitaramo bigera kuri bine mu ntara zinyuranye z’igihugu afatanyije n’umuraperi Riderman muri gahunda ya “Wiceceka & Tunga Campaign Concert Tour” yateguwe na Airtel.

Meddy na Riderman bagiye gukorana ibitaramo bine mu ntara zinyuranye z'igihugu
Meddy na Riderman bagiye gukorana ibitaramo bine mu ntara zinyuranye z’igihugu



Meddy umaze kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu bihangano bye bikoranye ubuhanga azataramira abakunzi be baherereye mu turere turimo Nyamasheke, Huye, Musanze, na Rubavu yitezwemo impinduka zo mu rwego rwo hejuru dore ngo bitewe n’imitegurire ihanitse, abantu bazishyura amafaranga kugira ngo binjire muri iki gitaramo.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu yashimangiye ko ibi bitaramo bizashimisha abakunzi b’uyu muhanzi cyane, ndetse na Airtel ikabona umwanya uhagije wo kumurika gahunda zayo zirimo “Wiceceka” na “Tunga.”

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu

Umuhanzi nyamukuru Meddy yashimiye Airtel maze avuga ngo ibi bitaramo ari amahirwe akomeye abonye yo gushimisha abakunzi be bamuherukaga mu myaka irindwi ishize.

Meddy ati niishimiye kuba ngiye gutaramira mu turere twamperukaga myaka 7 ishize
Meddy ati niishimiye kuba ngiye gutaramira mu turere twamperukaga myaka 7 ishize

Yagize ati “Uturere tuzaririmbiramo mpafite abakunzi bamperukaga mu myaka irindwi ishize, ndizera neza ko kuva tugiye kongera kubonana ari igihe cyiza cyo kwishimana.”



Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman we yagize ati “Tuzishimana, dutaramane,ndacyeka ibintu bizagenda neza cyane murabizi ko Airtel itajya iduhangika.”

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ngo yiteguye kwishimana n'abakunzi ba muzika
Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ngo yiteguye kwishimana n’abakunzi ba muzika

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou akaba ari nawe wateguye ibijyanye n’urubyiniriro yatangaje ko ibi bitaramo byose bizaba mu buryo bwa Live, k’uburyo abantu bazarushaho kumva umuziki w’umwimerere.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou ati ibitaramo byose bizakorwa mu buryo bwa Live
Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou ati ibitaramo byose bizakorwa mu buryo bwa Live

Airtel ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yanamuritse indirimbo zayo ebyiri zirimo iyitwa Wiceceka yaririmbwe na Meddy, The Ben, Riderman na King James, hamwe nindi ndirimbo yitwa Tunga y’umuririmbyi Meddy ari wenyine.

Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizatangira ku itariki 30 Nzeri mu Karere ka Nyamasheke, hakurikireho Akarere ka Huye ku itariki ya 7 Ukwakira, naho tariki ya 14 Ukwakira byerekeze mu Karere ka Musanze, Bisorezwe i Rubavu ku wa 21 Ukwakira 2017 mu gitaramo gifite umwahariko.



Meddy azataramira mu turere turimo Nyamasheke, Huye, Musanze na Rubavu
Meddy azataramira mu turere turimo Nyamasheke, Huye, Musanze na Rubavu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU