Mu ijoro ryo kuri uyu gatandatu tariki ya 02 Kanama 2017, umuririmbyi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Ngabo Medard Jobert wamamaye cyane ku izina rya Meddy yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Nyamata ahazwi nka Golden Tulip.



Meddy yakoze igitaramo cy'amateka mu Rwanda
Muri Golden Tulip hari huzuye abantu benshi cyane
Meddy yataramye biratinda
Meddy yataramye biratinda

Meddy wari umaze imyaka igera kuri irindwi adakandagira mu gihugu cy’u Rwanda yerekanye ko impano ye ntaho yagiye maze ataramira abanyarwanda n’abanyamahanga bari bitabiriye iki gitaramo cya Mutzig Beer Fest.

Meddy yishimiwe cyane i Nyamata
Meddy yishimiwe cyane i Nyamata

Umubare mwinshi wari wiganje muri ibi birori wari urubyiruko, rudahwema kwereka Meddy ko bamukunda cyane kuko uyu muririmbyi yaje  ku rubyiniriro bamufasha kuririmbana indirimbo ze zose.



Meddy yakoze igitaramo cy'amateka mu Rwanda
Abantu b’ingeri zose bari baje kwihera ijisho
Meddy yakoze igitaramo cy'amateka mu Rwanda
Abakobwa bacinyaga akadiho mu rwego rwo hejuru

Meddy yakoze igitaramo cy'amateka mu Rwanda

Muzo yaririmbye abantu bakishima cyane harimo nka Mubwire, Akaramata, Ese urambona, Amayobera, n’izindi nyinshi cyane, si ibyo gusa kandi kuko Meddy yerekanye ko afite ubuhanga mu gucuranga umurya wa Gitari maze arayikirigita biratinda.



Blink wo muri Kenya nawe yaririmbye
Blink wo muri Kenya nawe yaririmbye

Abanyeshuri bo ku Nyundo bamufashaga kuririmba
Abanyeshuri bo ku Nyundo bamufashaga kuririmba

Nyuma y'imyaka 7 adataramira abanyarwanda, yongeye kubereka ko impano ntaho yagiye
Nyuma y’imyaka 7 adataramira abanyarwanda, yongeye kubereka ko impano ntaho yagiye
Meddy yacuranze Gitari
Meddy yacuranze Gitari

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU