Menya amateka y’umukino wa Triathlon ukunzwe n’abatari bake mu bakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare, mu mazi no ku maguru.




Amateka y’umukino wa Triathlon atangirira mu gihugu cy’ ubufaransa mu mwaka wa 1920, irushanwa rya mbere rizwi ryabereye i California muri Amerika (USA) mu mwaka wa 1974. Umukino wa Triathlon wemewe nk’umukino olimpike mu mikino ya olimpiki yabereye i Sydney mu mwaka wa 2000.

Image result for triathlon
Amagare akoreshwa muri Triathlon

Ubundi buryo bwamenyekanye cyane uyu mukino ukinwamo ni Duathlon. Yo ikinwa abasiganwa bahereye ku gusiganwa n’amaguru, hanyuma bagasiganwa ku igare, bakongera bagasiganwa ku maguru.

Image result for triathlon

Hari n’uburyo uyu mukino ukinwamo n’abantu bashaka kuruhuka no kwinezeza ariwo Relay Triathlon, aho abakinnyi bishyira hamwe bakagenda basimburana, umwe akoga, undi akagenda ku igare, undi akiruka n’amaguru ariko ibihe byabo bikabarirwa hamwe.

Related image


Abakunzi b’uyu mukino bawukundira ko ubafasha guhorana ubuzima bwiza n’imbaraga mu mubiri. Kubera ko uyu mukino usaba gukomeza umutsi, imyitozo ya Triathlon igira akamaro kanini kugirango umutima n’amaraso bikore neza (cardiovascular).
Byongeye kandi, imvune n’amavunane y’abakina Triathlon ziba nkeya ugereranyije n’abitoza kwiruka gusa, bitewe n’igice cy’ imyitozo yo koga n’igare bitaremerera cyane umubiri.

Related image

Ubundi buryo umukino ukinwa mo : hari Aquathlon (koga/kwiruka/koga) Aquabike (koga/igare/koga) na Triathlon yo mu nzu.

Uyu mukino ukomeje kugira abakunzi kuburyo butangaje, byumwihariko hano mu Rwanda no mu bihugu duturanye kubera ukuntu ukinwa, bakurikije intege za buri wese, nuko yiyumva, agafatanya na bagenzi be cyangwa agasiganwa wenyine ku gitike mugihe abishoboye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU