“Inkindi Itatse” ni itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda rigizwe ahanini n’urubyiruko rikaba ryaratangijwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona imirimo.

“Inkindi Itatse” ni itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda
“Inkindi Itatse” ni itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda




Iri torero rimaze gukomera mu gihugu cy’u Rwanda cyane cyane no mu mujyi wa Kigali, akenshi usanga barimo kubyina mu birori bikomeye birimo amakwe, inama, nindi mihango ikomeye.

Umuyobozi mukuru w’iri torero, Hitimana Constantin yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru wa Touchrwanda maze adusobanurira byinshi ku mavu n’amavuko y’iri torero hamwe n’intego zabo.

Constantin yatangiye agira ati “Itorero Inkindi Itatse twaritangiye turi abantu batatu, ahagana mu mwaka wa 2013, bivuze ko tumaze imyaka igera kuri ine(4) dukora akazi ko kubyina, muri iyo myaka yose tumaze hari intambwe nini tumaze kugeraho k’uburyo natwe idushimisha kandi turacyakomeje gukora ibikorwa bizanyura abanyarwanda.”

Itorero “Inkindi Itatse” ryatangiye ari abantu batatu(3)
Itorero “Inkindi Itatse” ryatangiye ari abantu batatu(3)

Yakomeje agira ati “Njya gutangiza iri torero, intego nyamukuru narimfite yari ukwihangira umurimo kuko nabonaga umubare w’urubyiruko rwinshi rukomeje kugenda rwishora mu biyobyabwenge no mu bindi bikorwa byica indangagaciro za Kinyarwanda, niko gufata umwanzuro wo gukora itorero kugira ngo nkangurire urubyiruko kutwiyungaho, dufatanye ubundi twiteze imbere, mu myaka wa 2013 tugitangira twari abantu batatu(3) gusa magingo aya tumaze kurenga abantu mirongo inani (80).”

Constantin akomeza avuga ko uretse kuba baramaze kwiyongera mu mubare, bafite irindi shami rikorera mu mujyi wa Musanze naryo rimaze kubaka izina ndetse rikunze gutaramira ahantu hanyuranye, intego nyamukuru y’iri tsinda ni ugukomeza kwimakaza umuco nyarwanda kugira ngo utazakendera mu banyarwanda biganjemo cyane urubyiruko.

Uyu muyobozi yatubwiye ko mu bitaramo bikomeye babyinnyemo bikabashimisha harimo nko mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ku mupaka nyambukiranya bihugu mu karere ka Burera, mu gikorwa cyo gufungura uruganda rutunganya ibirayi mu karere ka Nyabihu, ndetse no mu gikorwa cyo gufungura uruganda rw’amata I Kidaho ho mu ntara y’amajyaruguru, uretse kuba barataramiye mu gihugu cy’u Rwanda iri torero “Inkindi Itatse” rijya ribyina no mu bitaramo bikomeye bibera mu bihugu by’abaturanyi nka Congo, Uganda n’ahandi.

Iri torero rikunze kubyina mu bitaramo bikomeye
Iri torero rikunze kubyina mu bitaramo bikomeye



Iri torero rikunze kubyina mu bitaramo bikomeye

Iri torero kandi rijya rikorana bya hafi n’abahanzi nyarwanda, aho twavuga nko mu bukwe bw’umuhanzi Umutare Gaby, babyinnye mu mashusho y’indirimbo nshya ya Man Martin na Eddy Kenzo, n’ahandi henshi.

Iri torero rikorana n'abahanzi nyarwanda, barimo na Man Martin
Iri torero rikorana n’abahanzi nyarwanda, barimo na Man Martin

Hitimana Constantin yasoje abwira umunyamakuru wa Touchrwanda zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo, aha yagize ati “Urebye muri aka kazi kacu dukeneye cyane ko itangazamakuru rituvugaho kugira ngo ibikorwa byacu bikomeze kumenyekana mu gihugu cy’u Rwanda.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU