Akenshi abasore benshi bikundira abakobwa beza ariko baba bubaha Imana bikaba akarusho gusa ni iki cyakubwira ko umukobwa mukundana ari umunyamutima cyangwa se atariyo.

Menya niba umukobwa mukundana ari umunyamutima cyangwa ari imbambare



Umunyamutima: Icya mbere, menya ko umukobwa utinya Imana kandi usenga aba adatewe ubwobwa n’ejo hazaza kuko we aba yumva neza ko Imana yo itanga byose ariyo izamushoboza ndetse ikanamushakira umukunzi nyawe umubereye. Icya kabiri uzasanga bene uyu mukobwa afungura umunwa we ngo avuge yabanje kubitekerezaho kuko ntabasha guhubuka mbese aba yiyubaha.

Ikindi uzasanga umukobwa wiyubaha afite ibitekerezo bidahindagurika afite umutwe uhamye, ariyubaha ku buryo nibyo yambara abanza kubyitaho. Uyu mukobwa w’inyangamugayo ntabwo ari nyamwigendaho kuko we yumva ko abereyeho abandi n’umuryango mugari w’abatuye isi, by’umwihariko umukunzi we. Umutima w’umugabo we uramwizera kandi ntashobora gutakarizwa icyo kizere, akora ikiza kuko ikibi arahangayika iyo yagikoze.




Imbabare: Ku rundi ruhande hari umukobwa w’imbambare, wa wundi abakiri bato bita ingurutsi we ntabwo ashobora kurangwa n’ibirangwa n’uyu mukobwa w’umunyamutima, kuko ibyo batekereza n’ibyo bagambiriye ari ibintu bitandukanye bihabanye cyane.  Uyu we uzasanga yifitiye kamere n’uburyo yihariye yakamo ibintu runaka nk’amafaranga kugirango muryamane: aba bakobwa b’ingurutsi ni abahanga cyane mu kwemeza abantu ibintu runaka kabone n’iyo byaba ari ikinyoma.

Mu minsi yambere y’urukundo we azakwitaho nta kintu na gito akwaka ariko namara kwigarurira umutima wawe ndakubwiza ukuri bene uyu mukobwa azakwishyuza buri kimwe cyose, atangire abikora gake gake ku buryo uzisanga asigaye ahenze cyane. Uzasanga uyu mukobwa w’ingurutsi agendana n’ibigezweho kuko we akunda guhindura ubwoko bwa telephone akoresha, agakunda kugenda cyane kuko uyu munsi aba ari kampala ejo yagiye Chicago mu cymweru gitaha ukumva ngo yagiye Pretoria n’ahandi.

Uzasanga afite aba uncles na ba cousins benshi iruhande rwe. Uyu mukobwa inshuti ze nka 90% uzasanga ari abahungu afite n’abakobwa babiri cyangwa batatu bakorana. Ahora ahetse ibikapu yaba ari mu rugendo cyangwa ntarwo arimo kandi icyo gikapu rimwe na rimwe nta kintu kirimo.



Azakunda kukwibutsa ibyo yagukoreye cyane cyane inshuro mwaryamanye. Uyu we ntacyo aba yitayeho kuko nta mahame ngenderwaho agira mu buzima bwe, ashobora kukubeshya ibinyoma icumi mu minota icumi, ni indyarya kuko arusha ububi abazwi nk’indaya mu mahoteri no ku masisiro, aba bakunda ibirori ku mugoroba, uzabasanga mu tubyiniro igihe kinini nkaho nta kindi cyo gukora bafite. Ibi ni ibimenyerewe mu migi itandukanye yo mu isi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU