Amwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda yagiye yiyubaka kuburyo butandukanye ndetse akaba ari nayo ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona igomba gutangira mu mpera zuku kwezi.

Police FC

Abakinnyi bashya Police FC yaguze: Munezero Fiston, Nsengiyumva Moustapha, Nzabanita David bita Saibad, Iradukunda Bertrand, Olivier Usabimana yari yaratije muri Marines FC ikamugarura, Manishimwe Yves, Ishimwe Issa Zappy na Niyigaba Ibrahim.

Abakinnyi bayisohotsemo: Danny Usengimana (wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona mu myaka ibiri ishize), Ngomirakiza Hegman, Japhet Imurora, Uwihoreye Jean Paul, Hakim Tuyisenge, Ndatimana Robert, Akayezu Jean Bosco na Twagirimana Innocent.

rutahizamu Biramahire Abeddy witezweho_kuyobora ubusatirizi bwa Police Fc




APR FC

Abakinnyi bashya APR FC yaguze: Denis Rukundo yakuye muri KCCA, Ombolenga Fitina, Sugira Ernest, Twizerane Martin, Sinamenye Cyprien. Biyongeraho abana yazamuye muri Academy yayo barimo, Niyodusenga Emmanuel, Nshimiyimana Marc Govin, Songayingabo Shaffy, Buregeya Prince, Nyandwi Charles, Bakundukize Innocent, Ishimwe Fiston, Sindambiwe Protais, Nyirinkindi Saleh na Nshimiyumuremyi Gilbert.

Abayivuyemo: Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Ngandu Omar, Mukunzi Yannick, Benedata Janvier, Habyarimana Innocent, Sibomana Patrick, Mwiseneza Djamal, Fabrice Nininahazwe na Mucyo Fred.

Bizimana Djihad umwe mu bakinnyi Apr Fc izaba yubakiyeho uyu mwaka




AS Kigali:

Iyi bayise “Paris Saint-Germain” yo mu Rwanda kubera akayabo k’amafaranga yashoye uyu mwaka igura abakinnyi bahenze. Ku ikubitiro gutwara Savio ava muri Rayon Sports ikamubuza APR FC yari yaramwirutseho umwaka wose byatanze ubutumwa ko ikipe y’Abanyamujyi muri uyu mwaka ifite intego idasanzwe.

Abakinnyi yaguze: Nshuti Dominique Savio, Ishimwe Kevin, Ngama Emmanuel, Ndarusanze Jean Claude, Ngandu Omar, Frank Kalanda, Niyonzima Ally, Hategekimana Bonheur na Jimmy Mbaraga.

Abayisohotsemo: Sebanani Emmanuel Crespo, Uwimana Emmanuel Nsoro, Nkomeje Alexis, Kakyira Suleiman, Toto Clement, Divin Kayiranga, Yves Habinshuti, Ndoli Jean Claude na Mubumbyi Barnabé.

Nshuti  Dominique Savio  umwe_ mu bakinnyi bitezweho guhindura amateka ya AS Kigali bayihesha igikombe cya mbere cya shampiyona mu mateka




Rayon Sport

Abakinnyi bose Rayon Sports yaguze: Ismaila Diarra, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Habimana Yussuf, Saddam Nyandwi, Faustin Usengimana , Gilbert Mugisha, Bonfils Caleb Bimenyimana, Allasane Tamboura n’umunyezamu Kassim.

Abayisohotsemo: Moussa Camara, Sibomana Abouba, Munezero Fiston, Nsengiyumva Mustapha, Nshuti Dominique Savio, Rwigema Yves, Kakure Mugheni Fabrice, Romami Frank. Aba bakinnyi biyongeraho Mutuyimana Evariste uheruka kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye.

igaruka rya Ismaila Diarra rishobora kuba imbarutso yo gutwara igikombe kuri_Rayon Sport



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU