Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yamaze gusesekara mu gihugu cy’ubudage, aho agiye muri gahunda zijyanye n’umushinga we wo kumenyekanisha “Made in Rwanda” mu bihugu binyuranye by’iburayi.

Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yamaze gusesekara mu gihugu cy’ubudage
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 yamaze gusesekara mu gihugu cy’ubudage

 



Tariki ya 25 Nzeli 2017 nibwo Elsa yageze mu mujyi wa Frankfurt, bikaba biteganyijwe ko agomba kuzabonana n’abayobozi bakuru b’uruganda rwa Sebapharma rukora amavuta atandukanye rusanzwe ari umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda.

Elsa azasura uruganda rwa Sebapharma rukora amavuta
Elsa azasura uruganda rwa Sebapharma rukora amavuta

Elsa azava mu mujyi wa Frankfurt ahite yerekeza mu murwa mukuru w’ubudage, I Berlin aho azajya kwerekana ibikorwa binyuranye bya Made in Rwanda, hanyuma ahite yerekeza mu bindi bihugu binyuranye by’iburayi birimo u Bubiligi, u Buholandi, Suède n’u Bufaransa.

 



Miss Iradukunda Elsa yageze i FrankFurt amahoro
Miss Iradukunda Elsa yageze i FrankFurt amahoro

Uretse mu gihugu cy'ubudage, Elsa azajya mu bihugu birimo u Bubiligi, u Buholandi, Suède n’u Bufaransa
Uretse mu gihugu cy’ubudage, Elsa azajya mu bihugu birimo u Bubiligi, u Buholandi, Suède n’u Bufaransa

Miss Iradukunda Elsa kandi ari mu bakobwa 129 bazahurira mu gihugu cy’ubushinwa mu marushanwa ya Miss World azatangira hagati mu kwezi k’Ukuboza agasozwa mu kwezi k’Ugushyingo 2017.

Iradukunda Elsa yahagurutse mu Rwanda ku cyumweru
Iradukunda Elsa yahagurutse mu Rwanda ku cyumweru

 



Miss Jolly ari mu bantu bari bamuherekeje, ari nako amugira inama zinyuranye
Miss Jolly ari mu bantu bari bamuherekeje, ari nako amugira inama zinyuranye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU