Umuririmbyi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Ngabo Medard Jobert benshi bazi ku izina rya Meddy agiye gukorera ibitaramo binyuranye mu gihugu cy’u Rwanda, bizahesha abanyamahirwe ibihembo byahindura ubuzima bwabo.

Izi moto n'imodoka biri mu bihembo bizatangwa muri gahunda ya Airtel yitwa Tunga
Izi moto n’imodoka biri mu bihembo bizatangwa muri gahunda ya Airtel yitwa Tunga



Ibi bitaramo byiswe “Tunga” bikaba byarateguwe na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, bizanyura mu ntara z’igihugu zigera kuri zirindwi harimo n’umujyi wa Kigali, bikaba bizafasha Meddy kwiyereka abakunzi be nkuko yari yarabitangaje.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nzeli 2017, ubuyobozi bwa Airtel bwatangaje ko abanyamahirwe bazakina muri Gahunda ya “Tunga” bazabasha kwegukana ibihembo birimo Moto n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota.

Mu bitaramo bya Meddy, umunyamahirwe azatsindira imodoka na Moto
Mu bitaramo bya Ngabo Medard, umunyamahirwe azatsindira imodoka na Moto

Umuririmbyi Ngabo Medard yavuze ko aya ari amahirwe akomeye yagize kuko agiye kwiyereka abakunzi be bo hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo yiteguye cyane kuzishimana nabo.

Nubwo bitari byemezwa neza, Meddy ashobora kuzakorana n’abahanzi barimo The Ben, King James na Riderman.



Meddy ashobora kuzakorana n’abahanzi barimo The Ben, King James na Riderman.
Meddy ashobora kuzakorana n’abahanzi barimo The Ben, King James na Riderman.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU