Iki cyumweru kirangiye cyaranzwe n’ibintu byinshi binyuranye gusa ibyavuzwe cyane ni umukino wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sport, Ubukwe bwa Safi Madiba, ndetse n’ibitaramo byabaye mu mpera z’icyumweru, Nkuko bigaragara mu mafoto, utu ni tumwe mu dushya twaranze iki cyumweru kirangiye

Umukino wa Rayon Sport na APR FC wateje impagarara mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 nibwo ikipe ya APR FC yakinnye n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super CuP 2017), gusa uyu mukino wateje impagarara cyane bitewe nuko wahagaze kubera kubura umuriro kuri sitade Umuganda, bikarangira umukino usubitswe ndetse bikaba bivugwa ko uzasubirwamo wose mu minsi ya vuba.




Humble Jizzo na Amy Blauman baritegura kwibaruka

Umuririmbyi ukomeye mu Rwanda, Manzi James wamenyekanye ku izina rya Humble Jizzo(Urban Boyz) aritegura kwakira umwana w’umukobwa k’umukunzi we Amy Blauman bamaze igihe bakundana.

Humble Jizzo na Amy Blauman baritegura kwibaruka
Humble Jizzo na Amy Blauman baritegura kwibaruka

Mu gitaramo cya Runtown hagaragayemo udushya twinshi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017, umuririmbyi ukomeye mu gihugu cya Nigeria, Douglas Jack Agu wamenyekanye ku izina rya Runtown yakoze igitaramo gikomeye i Kigali afatanyije n’abahanzi barimo Sheebah Karungi

Runtown yishimiwe i Kigali
Abakobwa bafite uburanga nibo bari bitabiriye igitaramo cya Runtown
Runtown yaririmbanye na Sheebah indirimbo bakoranye

Tuff Gangs bongeye gukorana indirimbo

Itsinda rya Tuff Gangs ryakunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda ryongeye gushyira hamwe imbaraga maze bahurira mu ndirimbo nshya yabo bise “For Someone” itumvikanamo umuraperi Fireman.

Tuff Gangz bongeye guhuriza imbaraga hamwe

Safi Madiba agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Judith

Umuririmbyi ukomeye mu Rwanda, Niyibikora Safi Madiba wo muri Urban Boyz bidasubirwaho agiye kurushingana n’umukobwa witwa Niyonizera Judith, ndetse n’impapuro z’ubutumire zagiye ahagaragara.

Urupapuro rw'ubutumire mu birori bibanziriza ubukwe bwa Safi na Judith
Safi Madiba yagaragaye ari kumwe na Judith Niyonizera hamwe n'inshuti zabo

Young Grace yizihije isabukuru y’amavuko

Umuririmbyikazi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Abayizera Marie Grace ukoresha izina rya Young Grace yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 24 amaze ku isi, muri ibi birori akaba yarafatanyije n’inshuti ze n’abafana be.

Young Grace yujuje imyaka 24


Nadege ukina Filime nyarwanda ni umwe mu bitabiriye isabukuru ya Young Grace

Meddy na Riderman bagiye gutaramira mu ntara 3 z’igihugu

Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert(Meddy) agiye gukora ibitaramo bigera kuri bine mu ntara zinyuranye z’igihugu afatanyije n’umuraperi Riderman muri gahunda ya “Wiceceka & Tunga Campaign Concert Tour” yateguwe na Airtel.

Meddy na Riderman bagiye gukorana ibitaramo bine mu ntara zinyuranye z'igihugu



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU