Nyuma yo kutishyurirwa ku gihe amafanga y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagabo bakinnye zone 5 yabereye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, ubu noneho  ngo abakinnyi bo mu ikipe y’igihugu y’abakobwa batwaye igikombe cya Afrika mu mukino w’intoki Beach Volley bafatiriwe amafaranga bahawe na Minispoc.





Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FRVB) ryafatiriye amafaranga agera kuri miliyoni esheshatu yari yagenewe abakinnyi ba Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volley) ngo kubera ko batagaruye imyenda y’ikipe y’igihugu.

Aya mafaranga ariko, minisiteri ikaba yarayanyujije kuri konte ya FRVB maze iri shyirahamwe riyabonye aho kuyaha abayakoreye rihitamo kuyakoresha ibindi bitandukanye abakinnyi amaso ahera mu kirere.

Umunyamabanga w’ ishyirahamwe rya FRVB Bwana Mfashimana Adalbert yabaye nk’uwemeza ko ayo mafaranga kutayatanga ari uko bari barayakoresheje ibindi, gusa akomeza kwitsa ko abakinnyi nibatagarura imyenda bakinishije bazafatirwa ibihano.

Yagize ati: Yego ayo makuru( yuko amafaranga y’aba bakinnyi FRVB yayakoresheje) mufite niyo ariko kugeza ubu amafaranga y’abakinnyi yarabonetse arahari kandi hari ingamba tugenderaho ni nayo mpamvu tuzabanza kwicara tukaba twazabafatira ibihano baramutse batazanye imyenda bahawe”.



Umwe mu bakozi ba MINISPOC nkuko bitangaza, ngo akimara kumenya ko aya mafaranga ataragera ku bo yagenewe, yahise ahamagara byihutirwa Umunyamabanga Mukuru wa FRVB amubaza niba koko bataratanga aya mafaranga amusubiza ko batarayaha abakinnyi kubera ko batarazana ibikoresho.

Uyu akaba yarahise abwira uyu munyamabanga ko bagomba guha amafaranga abakinnyi bakoreye kuko imyambaro ntiyaba ingwate y’amafaranga miliyoni eshatu kuri buri mukinnyi.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ikipe yari igizwe na Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu batsinze ikipe ya Morocco amaseti 2-1, begukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere ku gihugu cy’u Rwanda muri aya marushanwa, ndetse bakatisha itike y’igikombe cy’isi.

Ibi bibaye nyuma yuko habaye ikindi kibazo cy’abakinnyi bakinrye imikino y’amarushanwa y’akarere ka gatanu (zoneV) yabeye mu Rwanda, batinze guhabwa amafaranga bari bemerewe na Minisiteri y’umuco na siporo.

Iki kibazo cyateje Umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda FRVB, ariyo ntandaro kutitabira imyitozo kwa bamwe mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza mukuru Paul Bitoke mu byumweru bibiri bishize.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU