Umuraperi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General nyuma y’iminsi myinshi anywa ikiyobyabwenge cya Muggo, kuri ubu yashimangiye ko yakiretse burundu ndetse agira inama abantu bose banywa kuri Muggo.

Umuraperi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General aremeza ko yaretse Muggo burundu
Umuraperi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General aremeza ko yaretse Muggo burundu




Neg G ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’udushya tunyuranye ahorana, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Ejo, Icyayi, Inshinwa n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize uyu muraperi yanywaga ikiyobyabwenge cya Muggo ndetse yanafunzwe inshuro nyinshi aricyo azira, gusa kuri ubu uyu musore yiyemeje kubireka burundu ndetse anagira inama abantu bose bakoresha iki kiyobyabwenge.

Mu kiganiro na Touchrwanda yagize ati “Navuye kuri Muggo burundu, mu minsi ishize banjyanye kumfungira kwa Kabuga gusa navuyeyo nafashe umwanzuro wo kubireka burundu, ndemeza ntashidikanya ko umuntu wese unywa Muggo bamufungiye kwa Kabuga yahita abireka burundu.”

Nyuma yo kuva kwa Kabuga, Neg G yahise afata umwanzuro wo kureka Muggo
Nyuma yo kuva kwa Kabuga, Neg G yahise afata umwanzuro wo kureka Muggo




Yakomeje agira ati “Ibi biyobyabwenge nkibikoresha nahoraga njagaraye cyane mu mutwe, nta gahunda nagiraga nzima, iyo naburaga Muggo numvaga ubuzima bwanjye buri mu kaga, nkakora uko nshoboye kugira ngo ndebe ko nayireka burundu ariko byaranze, icyo nabwira abantu banywa Muggo barimo na Gisa cy’inganzo ni uko bajyanwa kwa Kabuga kuko bazavayo bafashe umwanzuro wo kubireka burundu.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU