Mu muryango mugari w’abantu indangaciro za kimuntu ni ikintu cyangombwa mu buzima kuko arizo zituma ubuzima bushoboka mu isi abantu bakabana mu mahoro no mu bwumvikane.

Image result for moraly behaving girls



Niba aho ugenda umuntu ashobora kwitsamura ukamenya kumubwira uti “ urakire” , waba ukiri mu kigero cy’abato ukamenya guhagurukira umusaza cyangwa umukecuru mu gihe yari agusanze wicaye mu wamutanze mu byicaro kandi imyanya yo kwicaramo ari mike, ukabasha gutabara umuntu wagize ibyago, ibi byose niba ubikora mu buzima bawe uri umuntu ufite indagaciro za kimuntu kandi kandi uri umuntu w’ingenzi mu muryango mugari w’abatuye isi.

Mu buzima tubasha kuba mu muryango mugari w’abantu kuko hari abantu babasha kubahiriza indangagaciro  za kimuntu bagahangayikishwa no gukora ikiza kandi nta gihembo bategereje. Abantu b’abahanga bemeza kuba inyangamugayo ari ubushobozi bw’umuntu bwo kubasha guhitamo icyiza mbese ikiri mu nyungu z’umuryango mugari w’abantu kurusha inyungu za hafi za nyiri kugikora kandi buri wese muri kamere ye akaba afite ubushobozi bwo kubasha kumenya ikiza icyo aricyo.



Abahanga bavuga ko ubasha kugira Imikoranire cyiza n’abandi, ukabasha koroherana n’abandi, ukagira impuhwe,ugahaburi wese agaciro ke nibyo agenewe ukanagira ubutabera uba uri umuntu ufite inkingi eshatu z’ubunyangamugayo mbese kuba mu isi kuri wowe biroroshye cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU