Umuririmbyi ukomeye Niyibikora Safi Madiba wo muri Urban Boyz bidasubirwaho agiye kurushingana n’umukunzi we wagizwe ibanga ndetse n’impapuro z’ubutumire zagiye ahagaragara.

Niyibikora Safi agiye kurushinga, ndetse impapuro z'ubutumire zasohotse
Niyibikora Safi agiye kurushinga, ndetse impapuro z’ubutumire zasohotse

Niyibikora Safi Madiba ni umwe mu basore bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda akaba yaragiye avugwaho gukundana n’abakobwa banyuranye barimo Butera Knowless, Umutesi Parfine n’abandi.

Mu minsi ishize, Safi na Parfine baratandukanye
Niyibikora Safi Madiba aherutse gutandukana na Umutesi Parfine

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye kimomo ko Safi Madiba yatandukanye na Parfine kandi biteguraga kurushinga, ibi bituma abantu benshi bakomeza kwibaza cyane kuri uyu musore.


Andi makuru nayo yageraga ku kinyamakuru cya Touchrwanda ni uko Safi Madiba yambitse impeta umukobwa mushya basigaye bakundana wagizwe ibanga, ibi ngo akaba yarabikoreye mu gitaramo cya Meddy giherutse kubera I Nyamata.

Safi Madiba yamaze kubona umukunzi mushya ndetse yamwambitse impeta
Mu gitaramo cya Meddy, Safi yambitse impeta umukunzi we mushya

Kuri ubu bidasubirwaho Niyibikora Safi Madiba agiye kurushinga n’umukobwa witwa Judith Niyonizera ndetse impapuro z’ubutumire zikaba zasohotse.

Urupapuro rw'ubutumire mu birori bibanziriza ubukwe bwa Safi na Judith
Urupapuro rw’ubutumire mu birori bibanziriza ubukwe bwa Safi na Judith

Nkuko bigaragara kuri Invitation y’aba bombi handitseho amagambo agira ati “Imiryango ya Munyengabe Adrien na Ndibwami Isai yishimiye kubatumira mu birori byo kwerekana abana babo bitegura kurushinga aribo Judith Niyonizera na Safi Niyibikora, uyu muhango ukaba uzaba tariki ya mbere Ukwakira 2017, I saa 4:00 z’umugoroba ku I Rebero.”

Nguwo Judith Niyonizera ugiye kwibanira na Safi Madiba
Nguwo Judith Niyonizera ugiye kwibanira na Safi Madiba

Nyuma yo kubona uru rupapuro rw’ubutumire, Touchrwanda twashatse kuvugana na Safi Madiba kugira ngo tumve icyo abivugaho gusa nimero ye ntiyabasha kuyifata.

INDI NKURU WASOMA

Safi Madiba yabonye umukunzi mushya ndetse yanamwambitse impeta

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU