Uyu munsi i tariki 12 nzeri 2017 mu rukerera nibwo inkuru y’incamugongo ivuga y’uko umukinnyi Mutuyimana Evariste yashizemo umwuka yasakaye ahantu hose azize igicuri.

Nyakwigendera  Mutuyimana Evariste ntago yazize igicuri



Beshi bakomeje kwibaza icyo uyu mukinnyi wakiniraga ikipe ya Rayon sport yazize cyatumye yitaba Imana, Touchrwanda.com tukimara kumva iyi nkuru y’incamugongo, twegereye umuganga mukuru w’ikipe ya Rayon sport Dr Mugemana Charles atubwira icyo acyeka ko umukinnyi Mutuyimana Evariste yaba yazize.

Nyakwigendera  Mutuyimana Evariste ntago yazize igicuri
Dr Mugemana Charles uri Iburyo

Dr Mugemana Charles yagize ati: “Mbere na mbere reka mbanze nihanganishe umuryango w’umukinnyi wa Mutuyimana Evariste, umuryango w’abafana n’abakunzi ba Rayon sport n’abakunzi bu mupira w’amaguru muri rusange. Naho umukinnyi Mutuyimana Evariste we yagiye agira udu Crise twokuzajya agira atrya agata ubwenge ntampanvu nimwe isobanutse, ukabona ataye ubwenge akayoberwa ahari rimwe na rimwe akanavugishwa, ariko n’ibintu bitajyaga bitinda.

Njye nabibonye inshuro ebyiri twagira ikizami tumukorera tugasanga byose ni bizima, nigeze ku mukorera ibizami byose bya Raburatwari(Laburatoir) dusanga ni nzima, ariko nigeze gushaka kumukorera ikizami kimwe cya scanner kugira ngo ndebe ko mu bwonko nta kibazo afite, aranga ambera ibamba arabyanga, aravuga ngo hoya ikibazo mfite ndakizi, asubiramo ati: “Njyewe ikibazo mfite ndakizi nyihorera kabisa mbabarira” arananira, ariko ni mugoroba ho ntitwari kumwe urumva ko yari mu rugo.

Ejo yakoze imyitozo neza rwose amasaha abiri mu kibuga afite imbaraga byose arabikora, turangije turataha ajya mu rugo umusore babana niwe utubwiye mu kanya ko, ejo ni mugoroba ntakibazo yarafite, ni mugoroba basangiye nta kibazo yarafite, barangije bareba filime ntakibazo afite, cyane ko byageze mu masaha ya ninjoro acyandika ku rubuga rwa Wathsapp duhuriyeho n’abakinnyi acyandika ntakibazo afite, tubona ko ntakibazo.

Hanyuma ngo yahise araryama umusore babana bigeze mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri agira ngo amubyutse ngo ajye mu myitozo abona umuntu ntanyeganyega, agiye ku mworosora nibwo yabonaga ko umuntu atakinyeganyega.



Niko guhamagara undi musore bari kumwe baramufata bahita bamujyana kwa muganga ku bitaro. Rero abaganga nibo bariguhita bemeza ko byarangiye cyangwa bitarangiye, byamenyekanye ageze ku bitaro.

Byigeze ku mubaho turi igikondo mu mwiherero w’ikipe turi kwitegura umukino, birongera bimubaho kuriya, byo ntago byatinze byatwaye nk’iminota icumi, mbona ataye ubwenge, ndamufata tumukorera ibizami bya Laboratoir, arambwira ngo iki kibazo kihorere ndakizi, mbona ntakibazo nagito afite agarura ubwenge mu kanya gato, dusubira mu myitozo arongera arakora ntakibazo nagito afite rwose, ako kanya nta niminota icumi yashize.

Ntabwo byaherukaga, gusa sinabihuza n’ibyabaye ni mugoroba  ntitwarikumwe kuko byabereye iwe mu rugo, rero kubihuza nibyabereye muri Locar ntago nabyemeza gutryo nibyabaye ni mugoroba ntago twarikumwe, obwo natwe tubimenye mu gitondo tuje mu myitozo mu kanya saa mbiri.

Ubu natwe turi kwibaza ko ibyamubayeho bihwanye nibyo mu ikipe cyangwa ari ikindi yazize, ubwo rero natwe ntiturakimenya.

Dr Mugemana Charles tumabajije ko ari igicuri nkuko birikuvugwa n’abantu benshi agize ati: “Oya ntago ari igicuri kuko ntago igicuri gikunda gufata umuntu mukuru ungana kuriya, urabona Evaliste ni umuntu ufite imyaka iri muri mirongo itatu, rero ntago aribyo kuko igicuri gikunda gufata abana bari mu myaka ikiri mito cumi n’ibiri, cumi ni tatu, rero urumva ko umuntu atahita abyemeza uko.”



Ibundi kiriya kibazo gikunda kuba ubantu bakunda kugira ikibazo cy’uburwa butandukanye nka maraliya yo mu mutwe, diabette yazamutse cyangwa se ipertation n’izindi, nibyo bizame twamukoreraga tugasanga ntakibazo afite. Gusa nagerageje kumusaba ko twamukorera ikizamini cyo mu mutwe kugirango turebe ko yaba afite ikibazo mu bwonko, aranga ambera ibamba ambwira ko ikibazo afite akizi”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU