Mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeli 2017, mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka iguye ikibarangura gusa kubw’amahirwe nta muntu ihitanye.

Nyamirambo habereye impanuka idasanzwe, Imana ikora ibitangaza Nyamirambo habereye impanuka idasanzwe, Imana ikora ibitangaza




Iyi mpanuka ibereye mu mihanda mishya yubatswe inyuma yo ku mashuri y’Intwari, aho imodoka yo mu bwoko bwa RAV4(New Model) izamutse yiruka cyane maze ibura Control niko guhita irenga umuhanda maze iribarangura gusa kubw’amahirwe ntihagira uwo ihitana

Nyamirambo habereye impanuka idasanzwe, Imana ikora ibitangaza

Uko Byagenze

Imodoka izamutse mu muhanda yiruka cyane ku muvuduko ukabije itwawe n’abagabo babiri b’abakanishi(Abantu bakora imodoka), mu muhanda hari harimo abanyeshuri benshi barimo basohoka bava ku ishuri ryo ku Ntwari, umushoferi wari utwaye iyi modoka yabuze Control maze abona ko agiye kugonga abantu benshi niko guhita afata umwanzuro wo kuyobora imodoka ku giti kiri i ruhande rw’umuhanda maze ikubitaho ikizuru ihita yikaragira mu kirere igaruka mu muhanda yacuramye.




Nyamirambo habereye impanuka idasanzwe, Imana ikora ibitangaza Nyamirambo habereye impanuka idasanzwe, Imana ikora ibitangaza

Umushoferi wari uyitwaye ahise aburirwa irengero, gusa undi muntu bari bicaranye we yahise ava mu modoka avirirana cyane ahita aryamishwa i ruhande rw’umuhanda, abantu bahita bahamagara Ambulance na Polisi.

Nyamirambo habereye impanuka idasanzwe, Imana ikora ibitangaza
Umwe mu bari mu modoka yavuyemo arimo kuvirirana cyane, mu gihe umushoferi we yahise aburirwa irengero

Nyamirambo habereye impanuka idasanzwe, Imana ikora ibitangaza



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU