Nyuma y’aho Safi Madiba yerekaniye umukobwa bagiye gushingana urugo, abantu benshi ntibiyumvisha kimwe icyemezo yafashe cyo gushakana na Judith Niyonizera, umukobwa uba Canada kandi utari anamenyerewe mu itanagazamakuru.

Nyuma yo kwerekana umukobwa bagiye gushingana urugo, Safi Madiba aranengwa byinshi



Hagati muri iki cyumweru turi gusoza, kuwa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2017 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Safi Madiba yerekanye umukobwa bagiye gushingana urugo, agiye gukora ubukwe n’umukobwa utandukanye n’abandi bose bakundanye mbere, umukobwa utarigeze amenyekana na mba mu itangazamakuru dore ko n’ubutumire bw’ubukwe ndetse n’amatariki byari byamaze kujya hanze, gusa kugeza magingo aya Safi akaba akivuga ko atariwe wabitangaje.

Uyu mukobwa Judith Niyonizera akaba amenyekaye kuba yarinjiye mu buzima bwa Niyibikora Safi nyuma y’ukwezi kumwe gusa Safi atandukanye n’ Umutesi Parfine, umukobwa bari bamaranye imyaka isaga 2 bakundana kandi byanavugwaga ko baba biteguraga gushingana urugo.

Ubwo Safi yabazwa n’umunyamakuru ko inkuru ziri gucicikana ko arimo kwitegura ubukwe n’umukobwa witwa Judith, Safi ntiyashidikanyije, yahise abyemera agrira ati: “Ni byo rwose mfite ubukwe icyakora ubutumire mwabonye sinzi aho mwabukuye kuko njye ubwanjye sindabushyira hanze, wenda n’itariki si iriya bavuga, gusa byo ubukwe burahari ariko ibyasohotse ku mpapuro z’ubukwe mwabonye sinjye wazitanze kuko buriya butumire mwabonye ubanza bwibwe aho nazikoreshaga gusa byo rwose mbamare impungenge ubukwe bwo burahari kandi vuba”.

Judith abenshi bavuga ko adakwiranye na Safi



Nyuma y’aya magambo no kubona iyi nkuru y’ubukwe ba Safi na Judith, haje kutumvikana hagati y’abafana ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro benshi muri bo banenga bikomeye icyemezo Safi yafashe cyo gushakana na Niyonizera Judith abenshi bavuga ko atamukwiriye,  abandi bavuga ko yaba akurikiye ifaranga ry’uyu mukobwa dore ko harari n’abavuga ko Judith yari afite umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada bakaza gutandukana, ngo akaba ari nayo mpamvu Niyibikora Safi yaba yarahisemo kubana nawe ku bw’’amafaranga.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abantu banyuranye nyuma yo kumva inkuru y’uko Safi na Judith bari mu myiteguro yo gushingana urugo:

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n'abantu banyuranye nyuma yo kumva inkuru y'uko Safi na Judith bari mu myiteguro yo gushingana urugo:Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n'abantu banyuranye nyuma yo kumva inkuru y'uko Safi na Judith bari mu myiteguro yo gushingana urugo:



Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n'abantu banyuranye nyuma yo kumva inkuru y'uko Safi na Judith bari mu myiteguro yo gushingana urugo:Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n'abantu banyuranye nyuma yo kumva inkuru y'uko Safi na Judith bari mu myiteguro yo gushingana urugo:



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU