Umutoza wa Rayon Sport Olivier Karekezi yikomye Muhire Kevin kuba ataraza mu myitozo atangaza ko abandi bakinnyi bose batangiye imyitozo ariko atazi impamvu uyu mukinnyi ataraza gutangira imyitozo.





Rayon Sport mugihe ikomeje imyitozo dore ko nuyu munsi ifite umukino wa gicuti ugomba kuyihuza na Villa SC yo muri Uganda mugihe abandi bakinnyi bose nabari bahawe ikiruhuko ubwo ikipe yigihugu yamaraga gusezererwa na Uganda Cranes bose bamaze kugaruka mu myitozo ariko Muhire Kevin we akaba ataraza gutangira imyitozo.





Karekezi Olivier ntarabona Muhire Kevin na rimwe mu myitozo ya Rayon Sports mu gihe bagenzi be bari kumwe mu ikipe y’igihugu yasezerewe na Uganda mu ijonjora rya CHAN 2018 bo bamaze gutangira imyitozo.

Ibyo Umutoza Karekezi Olivier akaba yabifashe nk’imyitwarire idahwitse (Indiscipline) ya Muhire Kevin bita ‘Rooney’ usanzwe akina hagati muri Rayon Sports no mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko yabitangarije abanyamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino ugomba guhuza iyi kipe yambara ubururu n’umweru na Villa SC yo muri Uganda.

Muhire Kevin we akaba yatangaje ko nyuma yumukino wahuje Amavubi na Uganda Cranes yagize imvune ariko idakanganye nyuma akaza guhita afatwa nindwara ya Malaria aribyo byatumye atitabira imyitozo gusa kuri ubu ngo akaba yatangiye imyitozo yoroheje kugiti cye kugira ngo yumve uko imvune ye imeze akaba ateganya ko azatangira imyitozo nabandi kuwa mbere.



Usibye Muhire Kevin utagaragara mu myitozo hakaba hatagaragara undi mukinnyi Manzi Thierry akaba atagaragara mu myitozo gusa Karekezi Olivier akaba yatangaje ko we yagize ibyago mu muryango bakaba baramuhaye ikiruhuko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU