Uyu munsi tariki ya 8 nzeri 2017 muri Rugende hatangiye irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka rya Rally: RMGR 2017 2017(Rwanda Mountain Gorilla Rally) ryitabiriwe n’amamodoka 16 nkuko byari biteganyijwe, guhera ku munsi w’ejo ubwo izimodoka ziyerekaga abayobozi batandukanye b’uRwanda n’abakunzi b’umukino w’isiganwa ry’amamodoka mu Rwanda.

Rally: RMGR 2017 uguhiganwa kudasanzwe i Rugende



Uyu munsi mu karere ka Rugende guhera i saa mbiri za mu gitondo hatangijwe isiganwa  iribuze kuzenguruka muri tumwe mu duce twa Rugende, Mbandazi , Ruhanga na Mbandazi, hanyuma i saa munani abakinnyi bose bakaza kwerekeza kuri stade Amahoro i Remera, mu gace ko kwerekana ubuhanga bwo gutwara imodoka no kuyikata mu buryo bwo kwiyereka abakunzi n’abafana (Super Stage).

Rally: RMGR 2017 uguhiganwa kudasanzwe i Rugende

Kuwa gatandatu tariki ya 9/9/2017 biteganyijwe ko imodoka zizerekeza mu mihanda itanu itandukanye ariyo: Nyamata Ririma, Minagri, Nemba na Gako, Nyamizi, Nemba.

Image result for Rwanda Mountain Gorilla Rally


Amazina y’abapirite bitabiriye iri rushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally:

Giancarlo Davite (Ububiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) – Mitsubishi Evo X
Leroy Gomez (Zambia) & Gomez Urshlla (Zambia) – Mitsubishi Evo X
Gomez Kleevan (Zambia) & Latife Riyaz (Zambia) – Mitsubishi Evo IX
Manvier Baryan (Kenya) & Sturrock Drew (UK) – Skoda Fabia
Rudy Cantanhede (Burundi) & Israel David (Burundi) – Mitsubishi Evo IX
Bukera Valery (Burundi) & Kethia Nital (Burundi) – Subaru Impreza N12
Cammobio Piero (KEN) & Frigo Slivia (Kenya) – Mitsubishi Evo IX
Nyiridandi Fabrice (Rwanda) & Karingirwa Regis (Rwanda) – Toyota Celica
Gilberto Balondemu (Uganda) & Bunya Stephen (Uganda) – Toyota Corolla
Remezo Christian (Burundi) & Gahuragiza Jean Marie (Burundi) – Toyota Celica
Din Imitiaz (Burundi) & Bigirimana Christophe (Burundi) – Toyota Avensis
Gakuba Diotis Tassos (Rwanda) & Kayitankore Lionel (Rwanda) – Toyota Corolla
Gakwaya Jean Claude (Rwanda) & Mugabo Jean Claude (Rwanda) – Subaru Impreza
Nizette Christophe (Rwanda) – Subaru Impreza
Watendwa Samuel (Uganda) & Muhamad Asuman (Uganda) – Toyota Corona
Gawaya Timothy (Uganda) & Lwanga Humuza (Uganda) – Toyota Celica.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU