Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sport na APR Fc mu gikombe kiruta ibindi (Super Cup ) umukino waje gusubikwa utarangiye kubera ibura ryumuriro ndetse bikaba bivugwa ko uyu mukino ushobora gusubirwamo  Rayon Sport yamaze gutangaza ko idatewe ubwoba no gusubiramo uyu mukino.





Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 ni bwo ikipe ya APR FC yakinaga na Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super CuP 2017), umukino wahagaze bitewe n’ibura ry’umuriro kuri sitade Umuganda bikarangira umukino usubitswe binateganywa ko uzasubirwamo wose mu minsi ya vuba Rayon Sport yamaze gutangaza ko idatewe Ubwoba nuko basubiramo uyu mukino ngo kuko nubundi bizeye intsinzi.





Nkuko umwe mu bayobozi ba Rayon Sport yabitangarije Touchrwanda akaba yabidutangarije muri aya magambo” Turababaye cyane kubera ibyaraye bibaye ubu twakagombye kuba twararanye igikombe ariko nanone ntidutewe ubwoba no kuba twasubiramo uriya mukino kuko nubundi twizeye ko nta kabuza nubwo twari twamaze gutsinda ibitego bibiri ntakizatubuza kuwutsinda kuko nabonye ko urwego turiho turi hejuru ya APR Fc”.

Uyu mukino ukaba wasubitswe ugeze ku munota wa 62 aho Rayon Sport yari imaze gutsinda APR Fc ibitego 2 kuri 0 ibitego bya Rayon Sport bikaba byari byatsinzwe na Ismaila Diarra na  Kwizera Pierrott.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU