Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 nzeri 2017 mu masaha y’umugoroba nibwo ikipe ya Rayon sport iribuze kwerekeza mu karere ka Rubavu mu Ntara y’iburengerazuba gukina umukino wa Fezabet n’ikipe ya Etincelles. Uru uruganda ruzajya rutera inkunga aya makipe yombi nk’umufatanyabikorwa wayo.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi nyuma yo gushyikirizwa igikombe


Uyu mukino umwe uteganyijwe muri iri rushanwa rya FEZABET uzayihuza na Etincelles ku munsi w’ejo tariki ya 20/09/2018 nimugoroba ukazaba uri mu rwego rwo gukomeza pre-season muri rusange no kwitegura n’umukino wa super coupe by’umwihariko.

Biteganyijwe ko uyu uzaba ari umwanya wo guha amahirwe abakinnyi batabashije kwigaragaza nyuma y’aho basinyiye amasezerano yo kuzakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018.

Umukino wa Super coupe uzahuza Rayon sport na APR biteganyijwe ko uzakinwa mu mpera z’icyumeru turimo mu karere ka Rubavu. Rayon Sports irongera guhangana na APR muri iyi weeekend zihatanira igikombe kiruta ibindi (Super Cup).



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU