Umuririmbyi ukomeye mu gihugu cya Nigeria, Douglas Jack Agu wamenyekanye ku izina rya Runtown yaraye asesekaye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nzeli 2017, aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye cyiswe “Kigali Runtown Experience.”

Douglas Jack Agu wamenyekanye ku izina rya Runtown yaraye asesekaye mu mujyi wa Kigali
Douglas Jack Agu wamenyekanye ku izina rya Runtown yaraye asesekaye mu mujyi wa Kigali

Runtown ari mu bahanzi bakomeye ku mugabane w’Africa benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka  Mad Over You,  For Life, Bend Down Pause n’izindi nyinshi zitandukanye.

Ubwo yasesekaraga mu mujyi wa Kigali, Runtown yatangaje uko abona igihugu cy’u Rwanda hamwe n’uburyo abona umuziki w’u Rwanda.

Runtown yavuze ko nta muhanzi nyarwanda azi
Runtown yavuze ko nta muhanzi nyarwanda azi

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Runtown yavuze ko yashimishijwe n’abakobwa baje kumwakira, avuga ko ngo mu Rwanda koko haba abakobwa beza cyane, gusa yatangaje ko nta muhanzi numwe wo mu gihugu cy’u Rwanda azi.

Runtown yishimiye abakobwa bo mu Rwanda
Runtown yishimiye abakobwa bo mu Rwanda

Uyu musore w’imyaka 28 ashimangira ko aje i Kigali gukora igitaramo cy’amateka, aho ngo yiteguye kuza gushimisha abantu bose bari buze kwifatanya nawe muri iki gitaramo.

Runtown yiteguye gushimisha abantu bari bwitabire igitaramo cye
Runtown yiteguye gushimisha abantu bari bwitabire igitaramo cye
Runtown yiteguye gushimisha abantu bari bwitabire igitaramo cye
Runtown yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda

Iki gitaramo cya “Kigali Runtown Experience” kirabera mu mujyi wa Kigali, muri parikingi wa Sitade Amahoro i Remera, akaba ari bufatanye n’abahanzi barimo Sheebah Karungi wo muri Uganda, Charly&Nina, Active, na Bruce Melodie.

Aho igitaramo cya Runtown kiri bubere haratunganyije
Ingoma n’ibindi bikoresho by’umuziki byamaze kuhagezwa
Aho igitaramo cya Runtown kiri bubere haratunganyije
Muri Parikingi ya Sitade Amahoro niho hari bubere iki gitaramo
Aho igitaramo cya Runtown kiri bubere haratunganyije
Urubyiniriro rwubatswe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU