Umuririmbyi ukomeye mu gihugu cya Nigeria, Douglas Jack Agu wamenyekanye ku izina rya Runtown yashimangiye ko agiye gutaramira mu Rwanda afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye barimo Sheebah Karungi na Allan Toniks.



Douglas Jack Agu wamenyekanye ku izina rya Runtown yashimangiye ko agiye gutaramira mu Rwanda
Douglas Jack Agu wamenyekanye ku izina rya Runtown yashimangiye ko agiye gutaramira mu Rwanda

Runtown uzwi mu ndirimbo nka Mad Over You,  For Life, Bend Down Pause azataramira mu mujyi wa Kigali kuwa 23 Nzeli 2017 mu gitaramo cyateguwe na Kompanyi ikorera muri Uganda yitwa Factory Africa.




Uyu muririmbyi w’imyaka 28 yashimangiye ko agiye gutaramira i Kigali abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho ifoto y’iki gitaramo maze akanatangaza ko yuriye indege imuzana mu gihugu cy’u Rwanda.

Runtown arataramira i Kigali mu mpera z'iki cyumweru
Runtown arataramira i Kigali mu mpera z’iki cyumweru

Runtown azafatanya n’abahanzi b’ibyamamare muri Africa y’iburasirazuba nka Sheebah Karungi Allan Toniks hamwe n’abahanzi nyarwanda barimo Charly na Nina, Active Group na Bruce Melody, iki gitaramo kikaba kizabera kuri Petit Sitade i Remera aho kwinjira bizahera ku mafaranga ibihumbi 5000, 10000, 25000 n’ibihumbi 400,000.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU