Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba uririmba mu itsinda rya Urban Boyz, yabeshyuje amakuru yakunzwe kuvugwa y’uko umuzungukazi umuhora iruhande ariwe wabaye intandaro y’itandukana rye na Parfine .

umuzungukazi bivugwa ko ariwe ntandaro y'itandukana rya Safi na Parfine



Mu ntangiro za kanama  2017, nibwo urukundo rwa Safi na Parfine Umutesi rwari rumaze imyaka 2 binavugwa ko baniteguraga gushinga urugo rwarangiye, hagati aho Safi akaza gutangaza ko itandukana rye n’umukunzi we ryatewe n’uko aba bombi baba mu bihugu bitandukanye.

 

Nyuma yaho haje kuvugwa hirya no hino mu bitangazamakuru binyuranye ibindi bintu byinshi birimo no kuba Safi yarabyaye umwana hanze, nyuma bikaza kugaragara ko ari ibinyoma no gushaka guharabika uyu musore. Parfine we mu minsi yashize yaje gutangaza ko icyingenzi mu bintu byinshi cyatumye batandukana ngo ari uko safi atita ku bintu.

Mu butumwa Parfine yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati: Intera ntishobora gutuma urukundo rwanyu ruhagarara cyangwa ngo mushwane … Kuba uri kumwe n’uwo ukunda sibyo byubaka urukundo ruhamye, ahubwo byose biterwa n’uburyo buri wese yita ku wundi…. Icyo gihe nibwo hubakwa icyizere ndetse n’umubano wanyu ugakomera birushijeho.”

Muri ubu butumwa ikintu cy’ingenzi Parfine yagaragaje ni uko mu rukundo rwabo, bigaragara ko Safi ngo ntacyo yitaho, ibyo bigatuma uyu Parfine ahitamo gukuramo ake karenge.

Ikindi cyongeye guhwihwiswa mu rukundo rw’aba bombi ngo ni ukuba Safi ashobora kuba yaratandukanye na Parfine bitewe n’umuzungukazi umuhora impande, ibi ngo bikaba bishobora kuba  byaratumye Parfine agira umujinya akivumbura nyuma yo kubwirwa ko uyu Safi yaba amuca inyuma ariko guhita akuramo ake karenge..

Mu kiganiro na Isango Star, Safi yamaganiye kure  aya makuru kure avuga ko itandukana rye na Parfine ntaho rihuriye n’uyu muzungukazi.

Yagize ati: “Umuntu murakundana, hari ibintu mudahuza, hari ibintu mudahuza ashingiye uko ureba,uko uvuga uko wambara, gutandukana bibaho ntabwo mwasezeranye hari ibyo tutumvikanye bijyana no kuba atuye kure yanjye no kuba tutarabonanaga cyane.”

Arongera  ati: “Kuba ngendana nuriya muzungu ntibivuze ko dukundana, turaririmba tukagira abafana benshi ari naho usanga hazamo ingeri zitandukanye… Uwo mukobwa uvugwa ni umufana usanzwe w’inshuti yanjye ntakindi kirengaho.”

Umuzungukazi bivugwa ko yaba akundana na Safi

Uyu mukobwa  yakunze kugaragara ari kumwe na Safi ubwo bitabiraga ibitaramo bya Guma Guma ndetse akagaragaza urukundo rukomeye kuri mubyara wa Safi ‘Queen Cha’ wari umwe mu bahatanira iki gihembo cyegukanywe n’itsinda rya Dream Boyz.



Safi n'umuzungukazi avuga ko ari umufana we usanzwe

Uyu muzungukazi kandi akunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’itsinda rya ‘Urban Boys’ Safi aririmbamo, akenshi ari kumwe na Safi bigaragara ko n’ubwo tutabihamya bashobora kuba bafitanye ubucuti bwihariye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU