Umuririmbyikazi ukomeye mu gihugu cya Nigeria no muri Africa yose muri rusange, Deborah Oluwaseyi Joshua ukoresha izina ry’ubuhanzi rya “Seyi Shay” yatangaje ko yiteguye gushimisha abanyarwanda mu gitaramo gikomeye agiye gukorera mu mujyi wa Kigali.

Seyi Shay wakoranye n’umubyeyi wa Beyonce yiteguye gushimisha abanyarwanda
Seyi Shay wakoranye n’umubyeyi wa Beyonce yiteguye gushimisha abanyarwanda
Seyi Shay wakoranye n’umubyeyi wa Beyonce yiteguye gushimisha abanyarwanda
Seyi Chay yaje kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Uyu muririmbyikazi w’imyaka 30 yaje mu Rwanda kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyateguwe na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel ifatanyije na RG.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeli 2017, Seyi Shay yatangaje ko yiteguye gukora igitaramo cy’amateka, ndetse avuga ko yishimiye gusura igihugu cy’u Rwanda dore ko uyu mukobwa yageze no ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi.

Seyi Chay yavuze ko ari ibyagaciro kuba yaje gutaramira mu Rwanda, akaba yavuze ko agomba gukoresha inararibonye afite mu muziki kugira ngo ashimishe abakunzi be.

Seyi Shay wakoranye n’umubyeyi wa Beyonce yiteguye gushimisha abanyarwanda
Seyi Shay yahoze aberewe umujyanama n’umubyeyi wa Beyonce
Seyi Shay wakoranye n’umubyeyi wa Beyonce yiteguye gushimisha abanyarwanda
Deborah Oluwaseyi Joshua wamenyekanye nka “Seyi Shay” yaje mu Rwanda

Seyi yakomeje avuga ko ubuhanga n’ubumenyi yakuye mu gukorana n’umubyeyi wa Beyonce bizamufasha cyane mu gukora ibinogeye ijisho, akaba akangurira abanyarwanda bose kuza kwihera ijisho.

Umujyanama wa Seyi Chay yahoze ari umubyeyi wa Beyonce gusa baje gutandukana ahita abona abandi bajyamana bashya bo muri Nigeria.

Muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction uyu mwari azafatanya n’abahanzi nyarwanda barimo Neptune Bandz, Charly&Nina.

Seyi Shay wakoranye n’umubyeyi wa Beyonce yiteguye gushimisha abanyarwanda
Seyi azafatanya n’abahanzi barimo Charly na Nina

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU