Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nzeli 2017, muri Serena Hotel habereye igitaramo kimaze kumenyerwa na benshi cyizwi nka Kigali Jazz Junction cyaririmbyemo umuhanzikazi ukomeye muri Africa.




Kigali Jazz Junction ni ibitaramo bitegurwa na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel ifatanyije na RG bikaba biba buri kwezi, Jazz Junction izwiho guhuruza imbaga nyamwinshi y’abantu baje kwihera ijisho uburyo abahanzi baririmba mu buryo bwa Live indirimbo zitandukanye.

Muri uku kwezi, Iki gitaramo cya Jazz cyaririmbyemo umuhanzikazi Sey Shay ukomoka mu gihugu cya Nigeria, mu gihe mu kwezi gushyize haririmbyemo umuhanzi Kidumu Kibido wo mu Burundi.

Iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel cyatangijwe na Band yitwa Mavuno, ikurikirwa na Neptune Bandz izwiho gushimisha abantu babinyujije mu buhanga bafite mu muziki.

Nyuma y’izi Band, abahanzikazi nyarwanda baririmba nk’itsinda, Charly na Nina nibo bakurikiye ku rubyiniriro, maze baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zikomeje gukundwa, abantu batangira kunyuzamo bakajya babyina.




Umuririmbyikazi Seyi Shay wari utegerejwe na benshi niwe wakurikiye Charly na Nina maze abantu barishima cyane, dore ko ari ubwa mbere ataramiye mu mujyi wa Kigali.

Mubyo yavuze, yatangaje ko yishimiye kuba yataramanye n’abanyarwanda ngo n’ibihe bikomeye atazigera yibagirwa mu mateka ye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU