Umuririmbyi w’icyamamare ku mugabane w’Africa, Augustine Miles Kelechi wiyise Tekno! Miles yashimangiye iby’urugendo agiye kugirira mu gihugu cy’u Rwanda kuwa 10 Nzeli 2017.



Augustine Miles Kelechi wiyise Tekno! Miles yashimangiye iby’urugendo agiye kugirira mu gihugu cy’u Rwanda
Augustine Miles Kelechi wiyise Tekno! Miles yashimangiye iby’urugendo agiye kugirira mu gihugu cy’u Rwanda

Tekno Miles w’imyaka 24 ni umuhanzi ukomoka mu gace ka Bauchi ho muri Nigeria benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Pana, Duro, Diana, Yawa, Where n’izindi nyinshi.

Tekno azwi mu ndirimbo nka mu ndirimbo nka Pana, Duro, Diana, Yawa, Where n'izindi nyinshi
Tekno azwi mu ndirimbo nka Pana, Duro, Diana, Yawa, Where n’izindi nyinshi




Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye kimomo ko Umuririmbyi Tekno agomba gutaramira I Kigali mu gitaramo cyiswe My250 concert gusa bikomeza guteza urujijo bitewe nuko nyiri ubwite Atari yahagamya neza ko azaza, ndetse n’ama Tariki akenda ahindagurwa.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeli 2017, Tekno abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimangiye ko agiye kuza gutaramira mu bihugu birimo u Rwanda na Kenya.

Ubutumwa Tekno yanditse kuri Instagram ahamya ko agiye gutaramira mu Rwanda
Ubutumwa Tekno yanditse kuri Instagram ahamya ko agiye gutaramira mu Rwanda

Tekno yagize ati “Kuzenguruka kwanjye biratangiye #DLionkingtour, Mwakoze cyane I Cotonu!!! #Kenya n’u Rwanda nimwe mutahiwe.”

Iki gitaramo Tekno azakorera mu Rwanda kizabera muri Kigali Conference & Exhibition Village, KCEV[hahoze hitwa Camp Kigali] ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2017 akaba azafatanya n’abahanzi barimo Bruce Melody, Liliane Mbabazi, na Neptunez Band hamwe n’aba Djs bakomeye mu mujyi wa Kigali.



Tekno azaririmba mu gitaramo cyiswe My250 concert
Tekno azaririmba mu gitaramo cyiswe My250 concert

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU