Umuririmbyi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda Kay Martin benshi bamenye ku izina rya MC Tino arishimira kuba bimwe mubyo yafataga nk’inzozi bikomeje kuba impamo.

MC Tino arishimira kuba inzozi ze zikomeje kuba impamo
MC Tino arishimira kuba inzozi ze zikomeje kuba impamo




Tino yamamaye cyane mu bikorwa birimo gushyushya urugamba(MC), Ubunyamakuru ndetse ni umwe mu bari bagize itsinda rya TBB.

Uyu musore nyuma yo kuva muri iri tsinda rya TBB yari yihaye intego yuko agiye kujya akora indirimbo buri kwezi mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubuhanga, umurava, n’urukundo afitiye muzika.

Mu minsi ishize Tino yakoze indirimbo yitwa Umurima, nyuma yaho akora iyitwa Mulla irimo kubica hirya no hino mu gihugu, nyuma ya Mulla akaba yiyunze Gabiro The Guitar maze bakorana indirimbo yitwa Mama Ritha nayo itanga icyizere cyo gukora amateka mu ruhando rwa muzika nyarwanda.



Mu kiganiro na Touchrwanda, MC Tino yishimiye cyane kuba akomeje kugera ku byifuzo bye, Yagize ati “Nyuma yo kuva muri TBB nifuzaga kuzajya nkora indirimbo buri kwezi, numvaga bitazashoboka gusa ndashima Imana kuba inzozi zanjye zikomeje kuba impano, icyo nizeza abakunzi banjye ni uko ngiye kubaha izindi ndirimbo zizabakora ku mitima mu minsi iri imbere.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU