Ishyirahamwe ry’imikino ya Commonwealth mu Rwanda(Commonwealth Games Association Rwanda) Ku munsi w’ejo nibwo ry’akiriye ubutumire bwo kuzajya mu mikino ya Commonwealth Games izabera i Gold Coast muri Australie kuva ku i talikiya 04 mata 2018 kugeza kuya14 mata 2018.





Iyi mikino izahuza abakinnyi bo mu bihugu 70. U Rwanda by’umwihariko ruzaba ari inshuro ya gatatu rujyiye muri iyi mikino, nyuma y’iyabereye i Delhi mu Buhinde mu mwaka wa 2010 n’iyabereye i Glasgow muri Ecosse muri 2014.

Image result for commonwealth games 2018
Imwe mu mikino ikinwa mu marushanwa ya commonwealth games

Kuba abakinnyi bajya mu marushanwa ya CWG bidasaba ko banyura mu majonjora (qualifications), buri gihugu cya tumiwemo kigenerwa imikino n’umubare w’ abakinnyi kizajyanamo.





U Rwanda rukaba rwaratumiwe mu mikino 6 ariyo: athletics, cycling, swimming, boxing, table tennis, triathlon; ruzajyanamo abakinnyi 20 mu byiciro bikurikira :

SWIMMING :abakinnyi 3 (abagabo 2 + umugore 1)

– umugabo 1 muri 50m butterfly

– umugabo 1 muri 50m freestyle

– umugore 1 muri 50m freestyle

ATHLETICS :abakinnyi 4 (abagabo 2 + abagore 2)

– abagabo2 muri 5.000m

– umugore 1 muri 10.000m

– umugore 1 muri 1.500m

BOXING :abakinnyi 2 (umugabo 1 + umugore 1)

– umugabo 1 muri 52 Kg

– umugore 1 muri 57 Kg

CYCLING :abakinnyi 5 (abagabo 4 + umugore 1)

– abagabo 4 muri road race

– umugore 1 muri road race

TABLE TENNIS :abakinnyi 2 (umugabo 1 + umugore 1)

– umugabo 1 muri single

– umugore 1 muri single

TRIATHLON :abakinnyi 4 (abagabo 2 + abagore 2)

– abagabo 2 muri single

– abagore 2 muri single

– ikipe“mixed team relay” igizwen’abagabo 2 n’abagore 2


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU