Abantu benshi bibwira ko kukunda cyangwa se kukundwa ari ibintu byoroshye cyane ariko nabyo ni ibyitonderwa kuko gukundwa ni ni ibintu bisaba kumenya byinshi mu nzira y’urukundo wifuza kuganamo.

ubuhanga wakoresha ukaba ukunzwe cyane mu mubano



Kwiga uko wakundwa byisumbuye mbere ni ikintu k’ingenzi cyane kuko n’iby’inyungu cyane kuko bizamura mu yindi ntera mu mubano wanyu bikagufasha no kumva urukundo rwanyu neza kandi kumenya neza icyo urukundo rwanyu rugamije wowe nuwo mufatanije urugendo ni ibintu bifasha cyane kuko iyo urukundo rutandukanye n’urwo abandi bantu babanye bafite rurushaho kuba rwiza cyane ndetse biba byiza iyo ugenda ureba uko washimisha umusangirangendo kuko bituma umukunzi wawe arushaho kugukunda byimazeyo.

Ikindi ugomba kumenya ni uko urukundo ruba rutagamije gusa imibonano mpuzabitsina ahubwo ibyiyumviro ugira iyo uhuye n’uwo mukundana ndetse n’ibyishimo umugezaho mu rukundo rwanyu mbese ni byiza cyane iyo urushaho kuba umubanyi wubaka aho kuba usenya,mbese umwe udasanzwe.

Ibi ni ibikorwa  wakora urukundo rwanyu rukajya mbere mu mubano wanyu:

  1. Ubaka mu buzima bwanyu igitondo cyiza uzanira uwo mubana akantu kamushimisha cyane nko kumuzanira agakawa cyangwa icyayi atarabyuka azarushaho kukwiyumvamo cyane.

2. Muhe impano za hato hato ku mpera z’umunsi muvuye ku kazi wongereho by’umwihariko kumusoma no kumuhobera kuko azarushaho kukwiyumvamo.

3. Kora uko ushoboye kose umuhe gahunda zerekeranye n’urukundo nko kumusohokana kenshi gashoboka mu ma hotel buri cyumweru gusa umwanya uhagije muganira

4. Fata umwanya uhagije wo kubwira umukunzi wawe ko ari mwiza ko agukurura mbese ko igihe cyose umubonye wifuza ko mwakwigumanira kubera uko ari gusa kuko iki ni ikibazo gikomeye cyane ugomba kumuhera igisubizo kuko buri wese ku giti aba yibaza niba yaba areba neza imbere y’umukunzi we.

5. Niba wagiye guhaha kora uburyo uza guahaha n’impano y’umukunzi wawe kuko ubu ni uburyo bwiza bwo kuzamura urukundo rwanyu rukazamuka rukagera mu yindi ntera.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU