Salongo Christopher Kityo, umugabo ukora umwuga w’uburobyi mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi maze akubitwa iz’akabwana azira gufata umwana we w’imyaka 11 ku ngufu.

Salongo Christopher Kityo yagizwe intere azira gufata umwana we ku ngufu


Uyu mugabo Christopher Salongo w’imyaka 37 y’amavuko avugwaho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Nzeri 2017 yafashe umwana we w’umukobwa maze akamusambaya, uyu salongo kandi bikaba bivugwa ki yari asanzwe afite ubwandu bw’akoko gatera SIDA.
Mbere yo gutabwa muri yombi  k’uyu mugabo Salongo yarakubitswe bikomeye nkuko bigaragara mu mafoto, kugeza aho byabaye ngombwa ko bamujyana ku bitaro mbere yo kujyanwa kuri Polisi ngo aryozwe amahano yari amaze gukora.

Lydia Namiiro yatangarije Polisi ko umugabo we Christopher Salongo yari yarabatswe n’igitsina


Mama w’uwo mwana wahohotewe, Lydia Namiiro yatangarije Polisi ko umugabo we Christopher Salongo yari yarabatswe n’igitsina, aho atashoboraga kwihangana na mba, ko ku nshuro nyishi umugabo we yagerageje kuryamana n’abakobwa be bato ku ngufu, kandi ko yaje kwanduza akoko gatera SIDA imfura yabo yafashe ku ngufu.
Lydia Namiiro yagize ati: ” Ni imfura yacu yari yavutse nta bwandu, yaje kuyandura afashwe ku ngufu na se.”

Salongo Christopher Kityo yagizwe intere azira gufata umwana we ku ngufu

Salongo we akaba atikozwa amahano bamushinja, kuko abajijwe na Polisi ku byaha aregwa, yavuze ko atigeze afata umwana we ku ngufu, ko ahubwo umugore we ari we wateguye gahunda yo kumufatisha kugira ngo azashobore kumunyaga ubutaka.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU