Ibibazo bikomeje kwiyongera ku muhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, nyuma yo kwemera ko umwana umunyamideli, Hamisa Mobetto yabyaye ari uwe, kuri ubu miss Burundi (2012), Jesca Honey na we yavuze ko abana b’impanga yabyaye, ari ab’uyu musore [Diamond].



Jesca Honey, umugore w’imyaka 24 y’amavuko, avuga ko Diamond ari we se w’abana 2 b’abakobwa yabyaye, akavuga ko kuva yabyara abo bana mu 2013, Diamond nta kintu na kimwe yigeze amufasha mu kubarera ngo habe no kuba yamuha n’ijana ngo agurire abana isukari.

Jesca Honey Miss Burundi uvuga ko yabyaranye abana bimpanga na Diamond Platnumz



Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram Jesca Honey avuga ko agiye kujya muri Tanzania kureba se w’abana yabyaye, by’umwihariko ngo akaba aniteguye gukoresha ibizamini by’amaraso (DNA) ngo abana be babone se, kuko kubona se ari uburenganzira bwabo.

Amwe mu magambo Jesca Honey yashyize ku rukuta rwe rwa instagram

Ati “Abantu bavuga ku bintu baba batanazi, ariko ubwo ni uburenganzira bw’abana banjye, ariko kuri Diamond ni iminsi 2 yonyine akaba yagaragaje ukuri, bitaba ibyo nzagaragaza video n’amafoto yacu mu buriri, ndetse na Hoteli twari turyamyemo”.

Jesca Honey ibyo yatangaje agiye gushyira hanze yakoranye na Diamond byatunguye benshi



Uyu mugore atangaje ibi, mu gihe hari inkuru zikomeje gucicikana mu bitangazamakuru ko Diamond na Zari batameranye neza muri iyi minsi, nyuma yaho Yemereye [Diamond] ko umwana Hamisa Mobetto yabyaye ari uwe.

Abana bimpanga bivugwa ko ari aba Diamond Platnumz

Bigaragaye ko abana ba miss Jesca Honey yabyaye ari aba Diamond, yaba agize abana 5 yaba yarabyaye ku bagore 3.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU