Umugore witwa Eman Ahmed Abd El AtyAn ukomoka muri Misiri yitabye Imana nyuma yo guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ubyibushye ku isi ya rurema.

Eman Ahmed, umugore wa mbere wari ubyibushye ku isi yitabye Imana
Eman Ahmed, umugore wa mbere wari ubyibushye ku isi yitabye Imana




Eman Ahmed niwe mugore wari waraciye agahigo ko kugira ibiro byinshi ku isi dore ko yapimaga ibiro Magana atanu (500 Kg), gusa yitabye Imana asigaranye ibiro Magana abiri (200 Kg), ni nyuma yuko aherutse kujya kugabirwa mu gihugu cy’ubuhinde bakamugabanyamo ibiro bigera kuri Magana atatu (300 Kg).

Uyu mugore w’imyaka 37 yapfiriye mu gihugu cya United Arab Emirates mu mujyi wa Abu Dhabi, akaba yazize indwara y’umutima n’impyiko nkuko abaganga babyemereye BBC dukesha iyi nkuru.

Igitangaje cyane kuri uyu mugore nkuko umuryango we ubihamya, ngo kuva mu myaka 25 kugeza ku myaka 37 yari agezemo ngo ntiyigeze asohoka mu nzu na rimwe, yahoraga yiryamiye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU