Umuhanzi uri Kuzamuka Lil Paul akaba yaragiye akora indirimbo nyinshi zitandukanye ngo kuri ubu yiteguye guhangana namwe mu mazina akomeye muri muzika nyarwanda nkuko abyivugira.





Rwigira Jean Paul ukoresha izina rya Lil Paul nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zirimo nka Mparurira inzira,Niwowe yakoranye na Mc Tino ndetse niyitwa Nyegera aherutse gushyira hanze yakoranye na The Queens ngo kuri ubu yaba yiteguye guhangana namwe mu mazina akomeye muri muzika nyarwanda.

Lil Paul (uri hagati) ari kumwe na The Queens




Lil Paul nkuko yabitangarije Touchrwanda akaba yasdutangarije ko kuri ubu afite ibikorwa byinshi bitandukanye ndetse ko yiteguye guhangana namazina akomeye muri muzika nyarwanda kugira ngo izina rye agire aho arigeza akaba yabidutangarije muri aya magamboubu ndi gukora cyane nkaba mfite indirimbo nshyashya yitwa Nyegera nakoranye na The Queens iri mu njyana ya Zouk iyi ndirimbo nkaba nizeye ko abakunzi ba muzika bazayikunda cyane ndetse namashusho yayo mu minsi mike araba ari hanze kuri ubu rero nkaba niteguye guhangana namwe mu mazina akomeye muri muzika nyarwanda kugira ngo nanjye ngire aho ngeza izina ryanjye”.

Lil Paul na The Queens iyo bari kumwe baba bahuje urugwiro




Akaba yadusobanuriye kandi ko The Queens ari itsinda ryabakobwa babiri aba bakobwa bakaba baragiye bagaragara mu mashusho yindirimbo zitandukanye harimo nka Waga Waga ya Active na Vampino ndetse na Just a Dance Remix ya Yvan Buravan na AY kuri ubu akabaaribo bari gukorana bya hafi ngo kuko yasanze aba bakobwa bafite impano yo kuririmba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU