Umuhanzikazi Lady Gaga umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku isi, muri iki cyumweru yari gutaramira i Rio de Janeiro ho muri Brezil ariko ntibyabashije gukunda Bitewe n’uburwayi butoroheye uyu muhanzikazi.

Lady Gaga ifoto yashyize kumbuga nkoranyambaga ari mu bitaro



Iyi ndwara yamuteye kubabara mu mitsi no kugira ibitotsi bya hato na hato, arinako agira umunaniro udashira. Nk’uko Lady Gaga yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yoherejwe mu bitaro.Yanagaraje ifoto yiyanditseho Rio ku ijosi rye, mukwereka abafana be ko arikumwe nabo . Kugeza Ubu arikwitabwaho n’abaganga b’inzobere . Iki kibaye igitaramo cya kabiri gisubitswe, nyuma yaho muri Canada bitamushobokeye gukorera i Vancouver bitewe n’indwara y’ubuhumekero.

Lady Gaga yiyanditseho Rio ku ijosi rye, mukwereka abafana be ko arikumwe nabo



Stephanie Joanne Angelina Germanotta uzwi nka Lady Gaga wagiye agaragaraho imyitwarire idasanzwe mu bitaramo bye ndetse no mu ndirimbo ze, yatangiye gahunda yo kuzenguruka Isi akora ibitaramo. Gahunda yatangiye taliki ya mbere Kanama uyu mwaka i Vancouver muri Canada, akaba ateganya gusoza mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Lady Gaga yigeze kugaragara yambaye imyambaro ikoze mu nyama



Lady Gaga uzwi mu ndirimbo nyinshi zirimo izakunzwe nka Alejandro, yatangiye kumenyekana abifashijwemo n’umuhanzi Akon mu gusinya amasezerano na Intersope records mu mwaka wa 2007. Stephanie Joanne Angelina Germanotta uzwi nka lady Gaga yavutse taliki ya makumyabiri n’umunani Werurwe 1986 . Nk’uko Gazette review ibigaragaza , uyu muhanzi yibitseho akayabo ka miliyoni magana abiri na mirongo irindwi n’eshanu z’amadorali ( $275M) .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU