Kuwa Gatandatu tariki ya 8 nzeri 2017 mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana habereye irushanwa ry’ umukino wa Triathlon ryiswe (RWAMAGANA TRIATHLON CHALLENGE).

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi


Uyu mukino wa Triathlon ni umukino ukinwa n’amakipe cya Umuntu ku giticye mu gihe abashije cyangwa ashoboye gusiganwa yoga mu mazi, gusiganwa ku igare no gusiganwa ku maguru, uyu mukino utegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Uba buri kezi, ukabera mu bice bitandukanye by’uRwanda.

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi
Abagenzuzi b’umukino babara igihe buri wese yakoresheje

Abakinnyi bitabiriye iri rushanwa ryabereya Kuri Muhazi Beach bose hamwe bari 18 n’amakipe 4. Hari bamwe mu bakinnyi bahitagamo gukina umukino umwe mu gihe abandi bayikinaga yose uko ari itatu, Koga, gusiganwa ku igare no gusinanwa ku maguru.

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi

Mu bagabo umukinnyi Timamu yabaye uwa mbere muri byose yakoresheje igihe kingana n’iminota 11 mu koga ahantu hareshya na metero 750 akoresha isaha n’umunota umwe, mu kunyoga igare ahareshya na kirometero 20, anakoresha isaha imwe n’iminota 24 mu kwiruka n’amaguru, Bebeto n’uwitwa Jackson nibwo bakurikiye Tamimu.

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi
Timamu yabaye uwa mbere muri byose



Mu bakobwa umukinnyi Uwineza Hanani niwe waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na  mugenzi we bakinana mu ikipe ya Rubavu Triathlon Team  witwa Tuyishime Alice warihise anaririmbirwa indirimbo y’abagize isabukuru nziza, kuko yari ku matariki asanzwe yizihizaho igihe yagukiye, uki gikorwa yagikorewe igihe yarageze ku murongo basorezaho .

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi
Uwineza Hanani niwe waje ku mwanya wa mbere
Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi
Tuyishime Alice wabaye uwa 2 mu Bakobwa

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda Bwana Mbaraga Alex aganira n’itangazamakuru yagize ati ” Mbere na mbere ndashimira abantu bose ba bashije kuza kureba umukino wa Triathlon yabereye hano Kuri Muhazi Beach, by’umwihariko kandi ndashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kuba barabafashije kutwakira no kudufasha gutegura iri rushanwa ngaruka kwezi”.

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi
Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alex

Mbaraga Alex abajwijwe k’umukobwa ukubutse mu mahanga, ukomeje gutwara ibihembo by’umukino wa Triathlon mu Rwanda yagize ati;”Umukobwa wacu Hanani aherutse mu marushanwa mu Misiri yabaye uwa gatatu, ibi rero byererekana ko turi ku rwego rwiza. Uko twiyubaka tuzagenda tubona ibikoresho ndetse, cyane ko vuba aha dufite amahugurwa y’abakinnyi, abasifuzi n’abandi bafite aho bahurira n’uyu mukino wa Triathlon “.

Umukino wa Triathlon wabereye kuri Muhazi Beach uku kwezi
Abayobozi baryohewe n’umukino wa Triathlon camera zivayo

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Karere Rwamagana ndetse n’umubobozi mukuru w’Intara y’Iburasirazuba n’uhagarariye Ingabo muri ako karere.

Umuyobozi w’Intara uhagaze ibumoso, umuyobozi w’urubyiruko hagati n’umuyobozi uhagarariye ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon muri Rwamagana



Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda riritegura kwakira amahugurwa n’irushanwa rizaba ririmo abakinnyi bakina umukino wa Triathlon mu rego rw’akarere ka Afrika mu kwezi kwa cumi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU