Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye agira ngo tumugire inama kubw’ikibazo afite gikomeye, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Ndi umusore w’imyaka 21 mfite umukobwa dukundana ariko iteka ryose iyo0 ndebye imyitwarire y’uyu mukobwa mbona bizatuma niyahura none nagiraga ngo mungire inama.

Nitwa Claude nkaba ndi umusore w’imyaka 21 nkaba mfite umukobwa dukundana witwa Ciara uyu mukobwa bikaba byaratangiye ankunda cyane kandi nanjye mukunda byageze aho mwizera mwereka inshuti zanjye ndetse n’umuryango gusa uko iminsi igenda ishira ngenda mbona agenda ahinduka kuburyo budasanzwe kuburyo niyo muhamagaye aba adafite ubushake bwo kuvuga ndetse niyo mwandikiye ntakinsubiza ibi bikambabaza cyane kuburyo numva bishobora no kumviramo kwiyahura.



Uyu musore akaba yadutangarije ko bakimenyana nuyu mukobwa uyu mukobwa buri saha yabonaga amwitayeho amuhamagara,amwandikira ndetse banavugana akumva urukundo ruhari gusa kuri ubu uyu mukobwa ngo akaba atagitinya gusohokana n’inshuti zuyu musore ndetse bakanaryamana yagerageza kumubaza impamvu ibimutera akamubwira ko atamukoye, ndetse akanamusaba kutamwinjirira mu buzima, kandi uyu musore akaba asigaye amukunda cyane kuburyo yumva kumwikuramo byamugora ndetse akaba avuga ko bikomeje gutya byazarangira afashe umwanzuro mubi wo kwiyahura.

Uyu musore akaba yifuza ko yagirwa inama ndetse n’uburyo yabasha kwiyakiramo kuko yumva kuriwe byamaze kumurenga.

MUSORE CYANGWA MUKOBWA WIFUZA UMUKUNZI CYANGWA KUGIRWA INAMA TWANDIKIRE AHA HAKURIKIRA MAZE TUGUFASHE.

Website: www.touchrwanda.com

Facebook: Touch Rwanda

Email: Touchrwanda2017@gmail.com



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU