Umukobwa w’umurusiya uzwi ku mazina ya Ekaterina Lisina yanditse amateka y’umukobwa waciye agahigo mu burebure ku isi.





Lisina w’imyaka 29 yanditswe mu gitabo gishyirwamo abantu baciye agahigo ku isi yose “Guinness Worlds Records” nk’umukobwa muremure ku isi hose.

Image result for Ekaterina Lisina

Asimbuye kuri uyu mwanya Amazon Eve wari usanzwe afite aka gahigo ku mukobwa muremure kurusha abandi ku isi.

Image result for Amazon Eve
Amazon Eve wasimbuwe na Ekaterina Lisina umwaka wa 2017



Image result for Ekaterina Lisina
Ekaterina Lisina

Mu kiganiro yatanze avuga kuba yegukanye iyi nstinzi  ko kuba umuntu muremure ku isi byari bimwe mu nzozi ze.

Yagize ati “ Mu by’ukuri nashakaga kwandikwa mu gitabo cy’abaciye agahigo nk’umunyamideri wa mbere mureremure”, Yakomeje agira ati “Ikindi kandi mfite amahirwe yo guhembwa nk’umuntu ufite amaguru maremare ku isi.”

Related image



Yatangiye kumva ashaka kuzaba umunyamideri afite imyaka 16 kandi akaba afite impano ikomomeye mu mukino wa basikete ( Basketball).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU