Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeri 2017 muri America, umunyarwandakazi w’umunyamideli Liliane Kalima azaba arikumwe n’ibyamamare nka Victoria Beckham, umugore w’icyamamare muri ruhago ndetse n’umushoramari David Beckham mu gikorwa cyo kumurika imideli  i New York muri Leta Zunze Ubumwa za Amerika.

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Liliane Kalima



Umunyarwandakazi w’umunyamideli Liliane Kalima yavukiye mu karere ka Bugesera ni umwe mu bakobwa batoranyijwe baziyerekana mu gitaramo cyo kumurika imideli, igitaramo cya mbere mu bitaramo bikomeye ku Isi, igitaramo kizwi nka New York Fashion Week 2017.

Uku kwiyereka no kumurika mideli, “New York Fashion Week”, ibirori bimara icyumweru biteganyijwe ko bizatangira ku munsi w’ ejo kuwa Kane taliki ya 7 Nzeri 2017, bikazasozwa kuwa Gatatu taliki ya 13 Nzeri 2017. Ifungurwa ry’ibyo birori ku munsi wa mbere wokwiyerekana ku bahanga imideli, Victoria Beckham, umugore w’ icyamamare mu mupira w’ amaguru David Beckham azaba  ari umwe mu byamamare bizaba bigaragara dore ko nawe amaze kubaka izina rikomeye mu guhanga no kwiyerekana mu mideli.

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Liliane Kalima



Umunyarwandakazi w’umunyamideli Kalima Liliane akaba nawe azaba ari muri iki kirori, akaba yinjiyemo avuye muri Fenton Model Management ari nayo abarizwamo kugeza ubu. Kalima wavutse taliki 12 Mutarama 1994, akavukira mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata agiye kwitabira ibi birori ku nshuro ye ya kabiri dore ko n’ umwaka ushize yari yarabyitabiriye akabyitwaramo nezabigatuma muri uyu mwaka wa 2017 nabwo agirirwa icyizere cyo kongera kwigaragaza.

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Liliane Kalima



Liliane Kalima wakuze akunda imideli, yinjiye muri uyu mwuga wo kumurika imideli akirangiza amasomo ahereye mu Mujyi wa Chicago aho yahise akorana n’inzu y’imideli ikomeye ya “Factor Chosen”, inzu ibarizwa mu nzu zikomeye ku Isi, aho yamaze amezi atandatu gusa nyuma akaza kwerekeza mu mujyi wa New York, ubu ayobowe na kompanyi ya “Fenton Model Management” bafitanye amasezerano yo gukorana mu buryo buhoraho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU